Rusizi: Umugore yafatanywe udupfunyika 100 tw’urumogi
umugore witwa Furaha Uzayisenga w’imyaka 31 yafatanwe udupfunyika 100 tw’urumogi ari kuducururiza, mu murenge wa Kamembe akagari ka Gihundwe ho mu mudugudu wa Kabeza arinaho atuye.
Ahagana mu masaha y’Isaa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 14/09/2012, niho uyu mugore nawe wiyemerera ko yari asanzwe akora ubu bucuruzi yaguwe gitumo n’inzego za Polisi zahise zinamujyana kumucumbikira muri gereza.
Mukiganiro yagiranye na Kigalitoday, Furaha yatangaje ko icyamuteye gucuruza ibiyobyabwenge ari uko ngo yabonaga abana be bagiye kwicwa n’inzara kubera ubukene, agahitamo kwishora mu rumogi.

Avuga ko yaruranguye ku mugabo wo mu murenge wa Mururu urucuruza ku mafaranga ibihumbi 12, aho yari ategereje kungukamo ibihumbi 20, amafaranga atabona mu bundi bucuruzi keretse mu biyobyabwenge bikunzwe cyane n’abasore, nk’uko yakomeje abyivugira.

Ingingo shya y’itegeko rihana abacuruza ibiyobyabwenge ya 593 kugeza kuri 597 mu gitabo cy’amategeko gishya, ivuga ko ufatiwe muri icyo cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva kumyaka itatu kugeza kumyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kubihumbi Magana 500 kugera kuri miriyoni eshanu.
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uwo mumama utagiri mpu hwe ushaka gukiza abanabe akica ababandi mufashe nkumurozi .azafugwe burundu murakoze