Rusizi: RIB yafunze Gitifu n’Umubaruramari mu Murenge wa Nkanka

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko uyu munsi rwafunze Nsabimana Kazungu Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo na Rukundo Emmanuel, umubaruramari mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi.

Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite, gusonera imisoro mu buryo bunyuranye n’amategeko no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubushuti, urwango n’icyenewabo.

Ibyo byaha bakekwaho byakozwe mu bihe bitandukanye mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize wa 2021.

RIB iratangaza ko abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu benshi bakora amanyanga bashaka ubukire.Birababaje kubona ibintu Imana itubuza (ubujura,ubusambanyi,amanyanga,kubeshya,ruswa,intambara,etc…) bikorwa na billions/milliards z’abantu. Yesu yerekanye ko “abakristu nyakuri” ari bake cyane.Bisaba imihate kugirango ukore ibyo Imana ishaka.Umukristu nyawe,atandukanye n’abantu bible yita “ab’isi”.Aho gushyira imbere iby’isi,umukristu nyawe ashaka Imana cyane.Akabifatanya n’akazi gasanzwe.Akazahembwa kuzuka ku munsi wa nyuma,agahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko Yohana 6,umurongo 40 havuga.

gafuruka yanditse ku itariki ya: 11-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka