Rusizi: Ndayishimiye yatawe muri yombi aha umupolisi ruswa
Polisi yataye muri yombi umugabo witwa Ndayishimiye Fabien agerageza guha ruswa umupolisi wakoreshaga ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, tariki 19/06/2012 mu karere ka Rusizi.
Ndayishimiye uhagarariye ishuri ryigisha gutwara ibinyabiziga ryitwa Nyamasheke Driving School ngo yegereye umupolisi wari uri gukurikirana ibizamini byo gutwara ibinyabiziga amusaba ko amuha amafaranga ibihumbi 300 akanamuha sheki y’ibihumbi 800 maze nawe agafasha abanyeshuri be batandatu bari gukora ibizamini kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga; nk’uko polisi ibitangaza.
Uyu mupolisi yahise amusaba ko ayamuha maze Ndayishimye amusezeranya kujya kuyazana kuko atari ayafite ako kanya, maze uyu mupolisi ahita ahana amakuru na mugenzi we ngo baze guhita bamuta muri yombi.
Ndayishimye yaragarutse ahamagara wa mupolisi amujyana ku ruhande ngo amuhe amafaranga maze ahita atabwa muri yombi. Nyuma yo kuyabara basanze Ndayishimye yari amuzaniye ibihumbi 190 ariko bamusatse bamusangana andi ibihumbi 10.

Umuvugizi wa polisi, Supt. Theos Badege yavuze ko nubwo hashyizwe imbaraga nyinshi mu kubuza abaturage guha abapolisi ruswa hakiri abakigerageza kuyitanga.
Supt Badege yagize ati: “Polisi yakoze byose ngo ibizamini byegerezwe abaturage ngo boroherezwe kubigeraho. Gukorera mu mucyo byashyizwe imbere ngo hagabanywe akarengane ariko abaturage baracyashaka kugura uburenganzira bwabo. Ibi bigomba guhagarara”.
ndayishimye kuri ubu ucumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rusizi naramuka ahamwe n’icyaha, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 2 n’imyaka 5; nk’uko ingingo ya 14 y’itegeko N⁰ 23/2003 ryo kuwa 07/08/ 2003 rihana ibyaha byo gutanga ruswa n’ibindi bijyana nayo ribiteganya.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
bra braaaaaaaaaaaa, tuzagumya tuyarye ntawitesha umugati basha.
Ubwo uriya mupolisi ntiyamufatiye ko atujuje ibihumbi 300.000 nkuko bari babisezeranye? iyo aza kuzura 300.000 akamuha n’iriya cheque rahira ko atari kubyakira? ni akaga!