Rusizi: Kwiba amabendera bikomeje kuba karande

Nyuma y’ukwezi kumwe gusa mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi hibwe ibendera ry’igihugu, mu gitondo cyo ku wa 26/12/2014, mu Kagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu irindi bendera ryaburiwe irengero

Umuyobozi w’Umurenge wa Mururu, Muganga Emmanuel avuga ko iryo bendera ryabuze ahagana mu masaa kumi za mugitondo kubera uburangare bw’abari bari ku izamu aho ryari rizamuye ku kigo cy’ishuri ribanza rya Mururu.

Kugeza ubu abibye iryo bendera ntibaraboneka cyakora abagera kuri 3 batawe muri yombi barimo abazamu babiri barindaga kuri iryo shuri aribo Bayivuge Felicien na Fatisuka Samuel.

Undi wafunzwe ni Bamporiki ukekwa kuba yihishe inyuma y’ubwo bujura wahoze ari Local defence kuko ngo yari amaze iminsi 3 ahagaritswe n’umuyobozi w’akagari ku mirimo yakoraga kubera imyitwarire mibi.

Iki kibazo cyo kwiba amadarapo mu Karere ka Rusizi kimaze kuba ingeso itoroshye kuko hamaze kwibwa amadarapo arenga arindwi mu mirenge itandukanye kandi abayibye bakaburirwa irengero, gusa na none ngo hari ikibazo cyo kudakora amarondo neza ari nabyo bituma ubujura bw’ibirango by’igihugu bukomeza kugaragara.

Umuyobozi w’Umurenge wa Mururu yasabye abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano gushaka irengero ry’iryo darapo n’abanzi b’igihugu baba baryibye. Aha kandi yasabye abaturage gukaza amarondo kugira ngo hatazagira uwongera kubaca mu rihumye akiba ayandi.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka