Rusizi: Impanuka ya taxi yahitanye umwe abandi 12 barakomereka

Imodoka yo mu bwoko bwa mini bus ifite ikirango cyo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (CGO 4453AA 22) yakoze impanuka mu karere ka Rusizi umuntu umwe yitaba Imana abandi barakomereka.

Iyo modoka yakoze impanuka ahagana saa cyenda tariki 28/08/2012 mu muhanda uva Kamembe werekeza Bugarama. Yari ivuye i Bukavu ijya i Buvira yakoze impanuka igeze ahitwa Gihundwe mu murenge wa Nzahaha.

Abaturage bahise batabara abakomeretse babakura mu modoka, Polisi nayo ihamagaraga ku bigo nderabuzima n’ibitaro ngo bohereze ambulance zo gutwara inkomere kwa muganga.

Imodoka yangiritse cyane. Abagenzi bayivuyemo biruhanyije.
Imodoka yangiritse cyane. Abagenzi bayivuyemo biruhanyije.

Ukurikije aho iyo modoka yahirimye n’uburyo yacurangutse, ababonye iyo mpanuka bose baguye mu kantu bavuga ko bitashoboka ko hari uwarokoka. Umuntu umwe witwa Matata Creofas w’imyaka 73 ni we wahitanywe nayo; naho 12 bakomeretse bikomeye, abandi batandatu bakomeretse byoroheje bo bahise bataha iwabo muri Kongo.

Abakomeretse bidakomeye boherejwe mu kigo nderabuzima cya Islamique Bugarama naho abakomeretse cyane bajyanwa mu bitaro bya Mibirizi na Gihundwe.

Umwe mu bakomeretse urwariye mu kigo nderabuzima cya Bugarama.
Umwe mu bakomeretse urwariye mu kigo nderabuzima cya Bugarama.

Kugeza kuri uyu wa gatatu tariki 29/08/2012 saa 10h55, nta wundi muntu wari witaba Imana; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Gihundwe na Mibilizi.

Bamwe mu baturage baturiye aho impanuka yabereye, batangaje ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe no gucika feri.

Musabwa euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

abobantu bihangane bakomeretse bihangane twihanganisha numuryango wabuze umuntu wabo

Ni clement yanditse ku itariki ya: 29-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka