Rusizi: Imodoka yakoze impanuka igwa mu mugezi wa Kadasomwa

Imodoka y’Abashinwa bakora imihanda muri Rusizi na Nyamasheke yazamukaga yerekeza ku cyicaro cy’akarere ka Rusizi igeze ahaterera ihagarara umwanya munini hanyuma isubira inyuma n’umuvuduko mwinshi yiroha mu mugezi wa Kadasomwa. Hari saa tanu n’iminota mike tariki 21/10/2012.

Iyo mudoka yari irimo abantu babiri; uwo twaganiriye warimo ariko atariwe wari utwaye avuga ko iby’uyu mushoferi byamuyobeye ngo yakekaga ko uwo mushoferi atazi gutwara imodoka mu gihe abaturage bavuga ko ashobora kuba yabuze feri.

Iyi mpanuka yabereye abayibonye urujijo.
Iyi mpanuka yabereye abayibonye urujijo.

Abaturage babonye iyo mpanuka bavuga ko Imana igira amaboko kubona nta wagize ikibazo muri bombi. Aha hantu iyi modoka yakoreye impanuka niho indi modoka y’Abashinwa iherutse kwicira umuveterineri wo mu murenge wa Nkunku.

Imodoka z’Abashinwa zikunze gukora impanuka ndetse zimaze guhitana abantu batari bake muri iyi minsi bamaze bakora imihanda muri utu turere twa Rusizi na Nyamasheke; nk’uko abaturage babivuga.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

Yoooo! Abobant imana ibakire mubayo kndi na basigaye bihangane.

Ni shumbusho joel yanditse ku itariki ya: 3-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka