Rusizi: Ikibazo cy’uburaya kiragenda gikaza umurego
Abakora umwuga w’uburaya mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi batangiye kujya batera amahane ku bagabo baba babasambanyije, kugeza naho uwanze kwishyura indaya zimwishyurije ku karubanda ku manywa y’ihangu.
Ibi byagaragaye kuri tariki 22/01/2013, ubwo umugore utashatse ko amazina ye atangazwa yacakiraga umugabo amashinja ko yamusambanyije nyuma akaza kumutoroka atamwishyuye, maze sinzi uko yamurabutswe imbere y’isoko rya Kamembe, aba aramwanjamye ari nako yamusabaga kumwishyura ariko nyamugabo akabihakana.

Ibi byatumye abantu bahurura ari benshi, umugabo wasabwaga kwishyura indaya ahita atoroka ariko kuko yarari kumwe na murumuna we, iyo ndaya imusaba ko yishyurira mukuru we ariko biranga, nuko amahane atangira ubwo, ari nako abagore bari mubahuruye bavuzaga induru bakwena mugenzi wabo ko abasebya.
Twagerageje kuvugana n’iyi ndaya yishyuzaga amafaranga y’uburyamo bw’umugabo wayitorotse, maze n’ikiniga cyinshi ntiyabasha kudusobanurira, ariko kubw’amahirwe haboneka umuturanyi we waje kutubwira uko byagenze.

Iki gikorwa kigaragaza inyota ikabije y’ifaranga kugeza naho ibifatwa nk’ibanga bigeze naho bizajya bishyirwa ku karubanda, abagore bari aho ntibabyishimiye kugeza naho basabaga iyo ndaya ngo yihane kuko yabasebeje.
Abaturage twavuganye batubwiye ko bifuza ko Leta yari ikwiye gushaka uburyo abakora umwuga w’uburaya bashakirwa ibihano ugacibwa cyangwa se ukemerwa hagashyirwaho n’itegeko riwugenga naho ubundi ngo ufite ibibi byinshi., birimo gusenya ingo n’ubwiyongere bwa virusi itera Sida.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
abasenga musenge cyane kuko dusohoye mu minsi mibi !!
very very funny and shameful story
Ayiii....Satani amaze gutesha abantu agaciro.
Uruzi ngo umugore(umupfasoni)araririra mu isoko ngo banze kumwishyura kandi yasambanye? Abagifite ubwenge mwese mubyamagane kuko ni umurimo w’umwanzi. Nta n’itegeko rikwiriye gushyirwaho ryerekeye imitunganyirize y’uwo mwuga mubi. N’uwarishyiraho, yaba arwanyije itegeko ry’Imana rya gatandatu"NTUGASAMBANE". Na leta zishyiraho amategeko yemera uburaya, zigendeye ku gushyaka ifaranga n’igitutu cy’amajwi, nazo zizabibazwa imbere y’urukiko rukomeye rwo mu ijuru.