Rusizi: Ari mumaboko ya Polisi ashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside
Bihoyiki Claude wo mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi afunzwe azira ko umugore we yamubwiye ko bajyana kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi hanyuma akamusubiza ko ajya kwibuka we ufite abo yibuka kuko ngo we ntabiwe bishwe na Jenoside.
Uyu mugabo w’imyaka 25 ahakana ko atigeze avuga iryo jambo kuko ngo nta bagabo umugore we abifitiye. Avuga ko bari bazindutse batongana bapfa ko umugore we yari amubwiye ngo bajye guhinga hanyuma Bihoyiki amusubiza ko we adashobora guhinga.
Umugore we ngo yahise asisibiranywa n’umujinya amubwira ko akazi kabo ari ako kwica abantu.

Gusa uyu mugabo avuga ko icyo yemera ari uko yabwiye umugore we ngo najye kwibuka we agiye guhembwa amafaranga kandi aho agiye kuyareba naho baribuka ngo araza kwifatanya nabo.
Mu karere ka Rusizi, umutekano w’abacitse ku icumu ntushimishije muri ibi bihe byo kwibuka kuko hari abagenda bahohoterwa nk’uko biherutse kugenda mu murenge wa Bugarama.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Akazi ka polisi ni ugukora iperereza ku bakekwaho ibyaha,uwo bazajya basanga yabeshyeye undi amuhimbira amagambo nk’aya nawe yajya ahanishwa amategeko ateganyijwe.
hari n ’undi muri rusizi wibye idarapo ajya kurihamba , abana baramubona none yarafashwe ko byo bitavugwa?yarijyane abana bakina baramubona , abandi bantu baribagiye mu biganiro mu cyumweru cy’icyunamo