Rusizi: Abana batoraguye grenade barayikinisha ariko ntawe yakomerekeje

Umwana witwa Niyonkuru Cyntia w’imyaka icumi, uyu munsi mu ma saa sita, yatoraguye grenade arimo gukora isuku yo kwitegura Noheli hafi y’ibiro by’umuryango Rwanda Aid mu mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi.

Niyonkuru avuga ko yari arimo kubagara indabo ziri iruhande y’aho batuye maze abona ikintu kimeze nk’ibuye kizinze mu ishashi y’umukara.

Yabisobanuye muri aya magambo: “nakubiseho isuka inshuro ebyiri mbona ari nk’ibuye nkishyira ku ruhande. Abana baje bakajya bagitera imigeri bagira ngo ni igicupa. Haje umugabo ukora kuri butike yitegereza icyo kintu abwira abana ngo bigireyo. Haje umuntu wari kuri moto ahamagara polisi iraza.”

Abageze mbere aho icyo gisasu cyatowe bavuga ko umupolisi wahageze mbere yahamagaye inzego z’igisirikare akaba arizo zatoye icyo gisasu. Biragaragara ko iki gisasu kitari gitabye mu butaka kuko n’isashe cyari kizingiyemo itagaragaraga nk’iyagiye mu butaka.

Umubyeyi wa Niyonkuru Cyntia witwa Mutemberezi Maurice avuga ko ari imbaraga z’Imana zatumye igisasu kidaturikana umwana we. Mutemberezi agira ati “Ibi ni Imana ibikoze kuba umwana wanjye n’abandi bahuye n’iyi grenade nta wagize icyo aba.”

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka