Rusizi: Abakoresha imitego ya Kaningini bongeye kwihanangirizwa
Koperative zigize ihuriro ry’abarobyi bakorera mu Kiyaga cya Kivu igice cyo mu karere ka Rusizi ngo nizo zigomba gufata iya mbere mu gukumira no kurandura burundu ikoreshwa rya kaningini rikigaragara muri aka karere.
Uyu ni umwanzuro watanzwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’abayobozi ba za koperative z’abarobyi bo muri aka karere n’ab’ihuriro ry’izi koperative yayobowe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar ikaba yari igamije gukemura ikibazo cy’imikoranire mibi ivugwa muri iri huriro.
Uku kutumvikana kuvugwa mu ihuriro ry’amakoperative akorera uburoyi mu kiyaga cya Kivu aturuka ku kuba hari bamwe mu banyamuryango bavuga ko hari bamwe muri bagenzi babo bakoresha imiraga ya kaningini itemewe mu burobyi kuko ibuza amafi gukura.
Perezida w’ihuriro rya koperative z’abarobyi mu karere ka Rusizi, Ugirashebuja Rémi, avuga ko iri huriro ridahwema kurwanya abakoresha kaningini bitandukanye n’ibyababashinja gukorana nabo.
Mu myanzuro yatanzwe muri iyi nama hagaragajwe ko hagomba kwirindwa kugendera ku matiku y’abatumvikana bari muri iri huriro ahubwo hakagenderwa ku nyungu rusange z’abarobyi.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yasabye ko koperative zigize ihuriro ry’abarobyi mu karere ka Rusizi arizo zigomba gufata iya mbere mu gukumira no kurandura burundu ikoreshwa rya kaningini rikigaragara muri aka karere ka Rusizi.
Ikibazo cy’ikoreshwa ry’imiraga ya Kaningini gikunze kugarukwaho n’abarobyi aho bibaza aho ituruka bagakeka ko yaba izanwa na bamwe mu bagize ihuriro, dore ko ari nabo babagurishaho imiraga isanzwe bityo bagasaba ko iki kibazo cyasuzumanwa ubushishozi kugira ngo kibashe gucika burundu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|