Rusizi: Abajura baguwe gitumo bari kubagira mu nzu ihene bibye

Mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi hagaragaye abasore batatu bari bashungerewe n’abaturage bavugaga ko ari abajura bibye ihene bakazibagira mu nzu bacumbitsemo, ndetse abo basore bari bambitswe inyama z’izo hene mu ijosi abaturage babashyiriye abashinzwe umutekano.

Aba bajura ngo bibye izi hene mu ijoro ryo kuwa 11/12/2013 mu rugo rw’umuturage witwa Kamanutse Callixte utuye mu murenge wa Gihundwe ahitwa ku Gahehwezi. Uyu wibwe avuga ko ngo mu masaha ya saa cyenda z’ijoro bumvise ihene zihebeba basohotse basanga zagiye cyera.

Aba bajura bafashwe babaga ihene bibye.
Aba bajura bafashwe babaga ihene bibye.

Bahise batangira gushakisha, ngo baza guta muri yombi umusore bakekagaho ubujura aza kubageza kuri bagenzi be n’aho babagiraga izo hene mu rugo bacumbitsemo. Izi hene ngo zarimo ebyiri zifite amezi makuru zari hafi kubyara.

Abafashwe uko ari batatu barabyemera. Ni abitwa Bashirimpumu Abinadamu, Ndahimana Innocent na Mugenzi Paul bavuga ko ngo babitewe n’inzara.

Ubwo banyuzwaga mu mujyi wa Kamembe wasangaga abaturage bose babashungera bavuga ngo bazahanwe by’intangarugero kuko benshi barondoraga ibyo bibwe, bakanabishinja abo basore bari babonye bafashwe.

Bamwe mu bazi amategeko ahana yo mu Rwanda babwiye Kigali Today ko ubujura nk’ubwo buciye icyuho ngo buhanishwa igihano kirimo gufungwa hagati y’imyaka ibiri n’itanu no gucibwa ihazabu igenwa n’urukiko.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

bishyure ziriyahene ,nabana zari kuzabyara,bashyireho indishyi y’akababaro.

UMUTONI M Grâce yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

Umusaza, niba nawe uravuga inzara koko urinararibonye
ahaaaaa uzi twe turi i kigali!!!! ugizengo araphundikanya
iminsi ugasanda abakoresha be barajya guhebwa bitwaje ibikapu naho wowe rubanda rugufi utwo baguhebye udupfumbatiza mugapfunsi. none ko kwiba buriya koko baribashonje inzara ntacyo itagukoresha

Maman yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

@Umusaza Rwanyabugigira,

Ni hehe hataba inzara? nibakure amaboko mu mifuka bakore ubundi bareke kwiba ngo ni inzara....

yego yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

Mbega ingegera! Aba bavunamuheto se iyo bajya kwiba ibijumba cg imyumbati aho kubaga izo mbyeyi koko!! Jye ngufashe umbagira ihene nakubamba kabisa!!

Umusaza yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

Inzara iri mu Rwanda irarikora mba ndoga umwami!

Umusaza Rwanyabugigira yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka