Rulindo: Umugabo yishe umugore n’umwana be n’undi mwana w’umuturanyi

Ndereyimana Joseph wo mu Murenge wa Cyungo, akarere ka Rulindo, yishe umugore n’umwana we w’imyaka itanu, arangije anakomeretsa bikomeye abandi bana batanu umwe muri bo nawe nyuma aza gupfa.

Hari mu masaha yo hagati ya saa Saba na Saa munani z’ijoro ryo kuwa kane tariki 16/10/2014, ubwo Ndereyimana yicaga umugore we n’umwana abakubise amafuni mu mitwe.

Umuyobozi w’Ubugenzacyaha akaba n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Supt Christophe Semuhungu, yatangaje ko Polisi ikimara kumenya ibyabaye yahise itabara muri iryo joro ariko isanga uyu mugabo yamaze guhunga, aho yafashwe nyuma agahita afungwa.

Yagize ati “Tukimara kumenya iyi nkuru mbi ko uwo mugabo Ndereyimana Joseph yishe umugore we twahise dutabara gusa twasanze yahise ahunga uretse ko yaje gufatwa kuri ubu akaba ari mu maboko ya polisi yafatiwe mu karere ka Burera aho yahise ahungira .Yanakomerekeje bikomeye abana batanu, umwe yaje no kwitaba Imana.”

Kuri ubu ngo Polisi ikaba irimo gukora ipererereza ku cyaba cyateye uyu mugabo kwica umugore we bari babyaranye gatanu n’undi mwana wazize akarengane.

Ku ruhande rw’abaturanye n’uyu muryango batangaje ko n’ubusanzwe uyu muryango wari utuwe ubanye nabi, kubera amakimbirane yaturukaga ku mitungo.

Ibi kandi ngo ubuyobozi bwaba ubw’umurenge kimwe na Polisi bukaba bwari butuwe bubizi,kuko bwagerageje no kubasura ariko ngo ntibyagira icyo bitanga.

Abaturage bo muri uyu Murenge wa Cyungo ku bwabo ngo bakaba basanga harabayeho uburangare bw’ubuyobozi kuri iki kibazo,ngo kuko iyo bafata gahunda bakabatandukanya hakiri kare ntibyari kuba byageze aho byageze.

Abana bane basigaye kuri ubu bakaba bahise bajyanwa kwa muganga,kandi ngo abanganga batanze icyizere ko bashobora kuzakira n’ubwo ngo se yabakomerekeje bikomeye.

Mukamazimpaka Esperance wishwe yari afite imyaka 48, yari yarabyaranye n’uyu mugabo wamwishe abana batanu, umuto muri bo akaba yari afite imyaka itanu.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka