Rulindo: Ibihu n’ubunyerere byateje impanuka

Ku mugoroba wa tariki 23/12/2011, igihu gikabije ndetse n’ubunyerere byibasiye umuhanda wa kaburimbo Shyorongi - Base, bibangamira cyane abayobozi b’ibinyabiziga binatera impanuka y’imodoka ariko nta wapfuye.

Imodoka yakoze impanuka ni ifite purake RAA 304 Z igemura amata mu mujyi wa Kigali iyavanye mu karere ka Rulindo. Ndutiye Maximilien, ukora kuri iyi modoka, yavuze ko iyo mpanuka yabereye mu kagali ka Gako mu murenge wa Rusiga ariko abantu batatu barimo bose ntacyo babaye.

Ndutiye yagize ati “akavura karagwaga ndetse n’umuhanda utabona neza, tugerageza uko dushoboye ariko biranga iragwa”.

Uretse iyi modoka yaguye n’izindi zagendaga muri uyu muhanda mu masaha ya nijoro zagendaga gahoro kuko umushoferi atabashaka kubona muri metero zirenga ebyiri imbere ye kubera igihu gikaze cyari cyibasiye aka gace.

Abashoferi benshi bageragezaga kugenda bashoreranye kugirango uri imbere abayobore izindi kuko batabashaka kuba banyuranaho.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka