Rulindo: Ari mu maboko ya Polisi azira guhinga urumogi
Umuturage wo mu Murenge wa Ngoma wo mu Karere ka Rulindo yatawe muri yombi azira kuba yarahinganye urumogi n’indi myaka.
Ni mu gihe ubuyobozi bw’akarere, ubw’inzego z’umutekano n’abaturage bakomeje gushyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Uyu muturage witwa Tuyizere Aimable ubu uri mu maboko ya Polisi, sitasiyo ya shyorongi avuga ko yahinze uru rumogi kugira ngo ajye abona urwo yinywera nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Ngoma, Kabayiza Arcade.
Kabayiza yagize ati “uwo muturage yafatanywe urumogi mu yindi myaka mu murima we, ubu afungiye kuri polisi ya shyorongi”.

Mu gihe abaturage basabwa gufatanya n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano gukumira ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, bamwe mu baturage batuye Akarere ka Rulindo batangaza ko batazi uko urumogi rusa.
Bugingo Manassé wo mu Murenge wa Bushoki yagize ati ”Kuva navuka sindabona uko urumogi rusa“.
Kuri ubu ubuyobozi bw’akarere bufatanije n’ubw’imirenge bwafashe ingamba zo kujya bufotora amafoto y’urumogi, bukayereka abaturage mu rwego rwo kubafasha kurumenya, bityo bagafatanya n’ubuyobozi bwabo guhangana n’abakoresha bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge muri aka karere.
Mu nama y’umutekano y’Akarere ka Rulindo yateranye tariki 16/12/2014, hagarutswe ku kibazo cy’ibiyobyabwenge bikomeje guhungabanya umutekano muri aka karere, birimo inzoga z’inkorano, urumogi na kanyanga zituruka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Uretse kandi kuba iyi kanyanga ihungabanya umutekano mu Karere ka Rulindo ituruka mu gihugu cya Uganda, ngo hamaze no kuboneka bamwe mu baturage batuye aka karere basigaye bayiyengera.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus asaba ubufatanye bukomeye n’inzego zose kimwe n’abaturage batuye aka karere kurwanya ibiyobyabwenge, batunga agatoki aho babonye ibiyobyabwenge hose mu rwego rwo kubica burundu cyane cyane bahereye mu bakiri bato.
Ibiyobyabwenge birimo urumogi, kanyanga, n’izindi nzoga zitandukanye zitemewe biza ku mwanya wa mbere mu guhungabanya umutekano w’abatuye Akarere ka Rulindo.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|