Ruli: Yakubise isuka kuri gerenade iraturika ntiyamuhitana

Umuturage witwa Emelita Uzamukunda wo mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Gicurasi 2015 ngo yaturukiweho n’igisasu cyo mu bwoko bwa geranade (stick) ubwo yararimo guhinga gusa ku bw’amahirwe ntibyamukomeretsa

Nyuma yo kureba niba ntacyo kino gisasu cyangije kuri Uzamukunda, ibisigazwa byacyo byahise bijyanwa kuri station ya police ya Ruli.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Felicien Cyubahiro, avuga ko uyu muturage yari arimo guhinga akaza gukubita isuku ku gisasu.

Ati “Yari ari guhinga mu ishyamba ubwo rero akubise isuka ku gisasu kiraturika, ariko ntacyo cyamutwaye kuko ntabwo yakomeretse, cyari gishaje bihagije ni gerenade yo mu bwoko bwa stick n’ibisigazwa byayo twabizanye biri kuri Police.”

Cyubahiro avuga ko bidakunze kubaho ko ibisasu biturikira mu murenge wabo kuko biheruka kuba mu mwaka wa 2011 ubwo umuturage yashatse gutindura umusarane washaje hakaza kuvamo gerenade.

Ikindi ngo ni uko ahantu Uzamukunda yahingaga ari ahantu mu gashyamba hadasanzwe hahingwa kuko hateyemo ibiti.

Nyuma yo guturika kwa gerenade abashinzwe umutekano hamwe n’ubuyobozi bw’ inzego z’umurenge bakoranye inama ku mutekano n’abaturage barushaho kubakangurira ko aho babonye ikintu batazi babimenyeshe kugira ngo gikurweyo kitaragira ibyo cyangiza.

Mu mezi abiri ashize mu Murenge wa Gakenke ntabwo umuturage yasanze igisasu mu murima we ubwo yari arimo guhinga abimenyesha inzego z’umutekano baraza barakihakura barakijyana.

Abdul Tarib

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka