Rukumberi: Imvubu ziva mu kagera zibasiye ingurube n’imyaka y’abaturage
Abaturage batuye mu karere ka Kayonza, umurenge wa Rukumberi mu tugari twegereye umugezi w’Akagera baratabaza ko imvubu zikomeje kubonera zivuye mu kagera zikanabarira amatungo cyane cyane ingurube.
Habyarimana Alexis ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Rukumberi yemeza ko icyo kibazo gihari ariko ko bakigejeje ku rwego rw’akarere ngo bukigeho.
Yagize ati “Izi mvubu ziza nijoro zikona imyaka y’abaturage zikanibasira cyane ingurube kuko zizirya. Abazizi bavuga ko zishobora kuba ari imvubu enye.”
Uyu mukozi w’umurenge akomeza avuga ko izi mvubu zikunda kuza konera abaturage mugihe cy’imyaka imaze gukura kandi ko bibaho buri uko igihe cy’ihinga kigeze (saison).
Iki kibazo cyo si icya vuba kuko buri mwaka kigaragara ariko ngo nta muntu wari bwarihwe ibyononwe n’izi mvubu.
Munyampeta Evariste utuye mu murenge wa Rukumberi akagali ka Gituza, umudugudu wa Mfume, mu ijoro ryo kuwa 05/12/2013 imvubu zamwiciye ingurube nyuma yo kwangiriza imyaka y’abaturage.
Ikibazo cy’inyamaswa zitoroka zikajya konera abaturage cyagiye kigaragara hirya no hino mu nkengero z’aparike. Abagiye bonerwa bijejwe kuzahabwa indishyi. Aba baturage bakaba basaba ko nabo bakishyurwa ibyabo byononwa nizi mvubu.
Uretse imvubu zibonera zikanabicira ingurube hari n’ikibazo cy’ingona zirya abantu bagiye kuvoma mu mwaka ushize hari iyo aba baturage bivuganye nyuma yo kubarira umwana witeguraga gukora ikizamini cya tronc-commun nubwo uwayishe atamenyekanye.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mugerageze ,mubafashe.
byihuse
rukumberi ibarizwa MU KARERE KA NGOMA