Ruhuha : Hatoraguwe umurambo mu Kiyaga cya Cyohoha bikekwa ko yaba yiyahuye
Mu Kiyaga cya Cyohoha y’Epfo kiri mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Sentwari Emmanuel bikekwa ko yaba yiyahuye.
Umulisa Marie Claire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhuha, aravuga ko amakuru bamaze kubona bikekwa ko uyu mugabo yiyahuye kubera ibibazo yarafite byo mu muryango.
Yagize ati “Uyu mugabo yateze umunyonzi amubwira ko ashaka kujya ku Kiyaga cya Cyohoha, akaba yri aagiye ariko kunywa inzoga. Kuva ubwo ntiyongeye kuzamuka ahubwo yabonywe n’abaturage mu gitondo cyo kuri uyu wa 25/06/2015 aho umurambo we wari urimo kureremba mu kiyaga bihutira kumukuramo”.
Sentwari yakomeje agira ati “Yari yaratanye n’umugore noneho ashaka undi na we baratandukana maze asubira ku wa mbere aramwirukana maze abura aho aba ahubwo akazajya yirirwa azerera. Ibyo bibazo rero ni byo bishobora kuba ari intandaro yo kwiyahura kwe”.
UmuLisa aratanga ubutumwa ku baturage ko bagomba kureka ubuharike ndetse bakareka kunywa ibiyobyabwenge kuko biba intandaro yo gukora ibyaha bitandukanye.
Ku nkombe z’Ikiyaga cya Cyohoha, ahari imyambaro y’uwo mugabo ndetse ngo banahasanze icupa ry’inzoga yanywaga.
byari biteganyijwe ko umurambo wa nyakwigendera ushyingurwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25/6/2015 nyuma yo gupimwa n’abaganga.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|