Ruhango: imodoka 3 zakoze impanuka abantu 5 barahakomerekera bikomeye

Imodoka 3 zakoze impanuka mu murenge wa Ruhango akerere ka Ruhango ku mugoroba w’a tariki 26/03/2012 abantu basaga 5 barakomereka cyane.

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota HIACE ifite purake RRA 826 J yerekezaga i Nyanza yashatse ku nyura ku yindi yo mu bwoko bwa Coaster iba icakiranye n’indi yo mu bwoko bwa FUSO yavaga i Nyanza yerekeza mu Ruhango. Ubwo imodoka imwe yahereye inyuma indi ihera imbere zinigira ya HIACE hagati ihinduka ubushingwe.

Ku bw’amahirwe nta muntu waguye muri iyi mpanuka, uretse abantu 5 bahakomerekeye ubu barimo kuvurirwa mu bitaro bya Nyanza.

Umwe mu bageze aho iyo mpanuka yabereye ako kanya yagize ati “byari biteye ubwoba, wajyaga kumva umuntu arataka cyane avuga ngo nimukurure buhoro akaboko kahezemo, yewe rwose hari n’abavuyeho amaguru”.

Nkurikiyinka Laurent ni afite umuvandimwe wakomerekeye muri iyi mpanuka. Ubwo yazaga gushaka ibyangombwa by’umuvandimwe we byari byatakaye aho impanuka yabereye yagize ati “umuvandimwe wanjye Uwambaje Jermaine yari avuye kwivuza mu bitaro bya Kabgayi kubera uburwayi yari asangwanywe none dore ibyiyongeyeho”.

Ushinzwe kwishyuza amafaranga abagenzi ari nawe nyiri iyi modoka yagonzwe cyane, yavuze ko umushoferi wari uyitwaye ashobora kuba yabuze feri.
Mu kwezi kumwe gusa, umuhanda Kigali-Huye umaze kugaragaramo impanuka eshatu zikomeye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ibi bintu birakabije, kuki badafata ingamba zihamye zo gukemura iki kibazo, nyuma y’icyumweru koko indi mpanuka nk’iyi ikongera ikaba?????? POLISI nikore iyo bwabaga ikemure iki kibazo, nibiba ngombwa bahindure ABAPOLISI BIMURIRWE AHANDI KUKO NIHAZA AMARASO MASHYA MU MUHANDA BIRAKEMUKA

OLIVIER yanditse ku itariki ya: 27-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka