Ruhango: Yishe nyina amuziza kugurisha inka atamubwiye

Akimana Xaver wo mu kagari ka Gafunzo ko mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango yishe nyina babanaga mu nzu amuziza ko yagurishije inka atamubwiye.

Nyina wa Akimana, Mukamusana Adeline, yagurishije inka tariki 13/02/2012 atabajije uyu musore arangije amafaranga ayabitsa muri banki.

Kuwa kabiri tariki ya 14/02/2012 mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, Akimana yasanze nyina mu buriri amukubita agafuni ahita apfa amuhoye ko yagurishije iyo nka atamubwiye.

Umurambo wa Mukamusana wahise ujyanwa mu bitaro bya Gitwe kugira ngo basuzume neza icyamwishe. Akimana Xaver we yahise yijyana ku biro bya polisi ya Mwendo aho afungiye kugeza ubu.

Ubu bwicanyi bubaye nyuma y’iminsi 2 umugore witwa Mukamusonera Consesa wo mu karere ka Huye yishe mugenzi we witwa Nyirandama Godelive amuziza kumutwarira umugabo.

Umuvugizi wa polisi arasaba Abanyarwanda gushyira hamwe bakarwanya ubwicanyi buterwa n’amakimbirane.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka