Ruhango: Yatawe muri yombi yiyita umukozi wa EWSA abeshya abaturage ko agiye kubaha umuriro

Issa Boniface w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka mu Gatenga mu karere ka Kicukiro, afungiye kuri station ya Polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 24/05/2014, azira kubeshya abaturage ko ari umukozi wa ESWA akabaka amafaranga kugirango abahe amashanyarazi.

Ayabagabo Tharcisse yari umwe mu bakozi ba Boniface yahaye akazi ko gucukura ahazanyuzwa amapoto y’umuriro mu kagari ka Ntenyo umurenge wa Byimana akarere ka Ruhango, twamusanze kuri station ya polisi ya Nyamagana avuga ko we yaje kwishyuza amafaranga ye ibihumbi 21 yari amaze gukorera.

Boniface ukomoka mu karere ka Kicukiro mu Gatenga, wari wambaye imyambaro iranga abakozi ba ESWA, avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’inzara.

Issa Boniface yambaye umwambaro abakozi ba EWSA.
Issa Boniface yambaye umwambaro abakozi ba EWSA.

Twifuje kumenya uburyo amayeri y’uyu musore yatahuwe, maze tubitangarizwa n’umuyobozi wa EWSA ishami rya rya Ruhango, Mukwega Jonas.

Mukwega yagize ati “abaturage bari babitubwiye ko hari umuntu ugiye kubaha amashanyarazi, uwo muntu twumva ntitumuzi, tujyayo tuganira n’abaturage tubasaba ko nagaruka bazatubwira, uyu munsi ahageze bamwicaza mu kabari nk’abamwakira baraduhamagara tujyana polisi.”

Uyu muyobozi ariko araburira abaturage kwitonda kuko abatekamutwe biyitirira abakozi ba EWSA ari benshi.

Boniface afashwe mu gihe yari amaze gucukuza amapoto y’amashanyarazi 20, abaturage bakamushinja ko yari amaze kubatwara amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni imwe, icyakora we akayahakana akavuga bari bamaze kumuha ari hagati y’ibihumbi 200 na 400.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

Baturage ni mube maso muri byose.

karabo yanditse ku itariki ya: 27-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka