Ruhango: Yasanze mukeba we amwiba amusatura umunwa
Umubyeyi witwa Urayeneza Marie utuye mu mudugudu wa Munini, akagari ka Rukina, umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, yasanze mukeba we witwa Nyiranzajyankundimana Atoinette amwiba ibitoki aramuhururiza maze nawe ahita aramwadukiriye amuhondagura amabuye amusatura umunwa.
Urayeneza avuga ko hari hashize igihe abwira ubuyobozi bw’umudugudu ko Nyiranzajyankundimana amwibira ibitoki n’ubwatsi bw’inka, ubuyobozi bugaterera agati mu ryinyo buvuga ko ari amakimbirane y’imiryango.
Urayeneza utuye mu gasantere ka Rukina, tariki 12/03/2012, yagiye ku isambu ye ari naho Nyiranzajyankundimana atuye, asanga abana barimo kwahira ubwatsi bw’inka ze.
Yahise atabaza umukuru w’umudugudu ngo aze arebe ibyo ahora avuga ko ari amakimbirane yo mu ngo. Nyiranzajyankundimana yahise yegera Urayeneza amuhata ibuye kugeza ubwo umunwa usadutse.
Nyiranzajyankundimana aracyashakishwa n’inzego z’umutekano kugira ngo zimushyikirize ubutabera.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rukina, Nzabonima Mark, avuga ko babifashijwemo na polisi ko uyu mudamu Nyiranzajyankundimana azakomeza gushakishwa kugeza aryojwe ibyo yakoreye umuvandimwe we.
Kugeza ubu urayeneza Marie arimo kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kiyunwe.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Jyewe ndabona uriya mubyeyi ntacyaha afite, police irabura kubanza gufata abajuru? mbega injustice!!
Ngirango umwanditsi yibeshye muri uriya murenge wa Kinihira ntahantu hitwa Kiyunwe ahubwo yaba yarashatse kwandika MUYUNZWE!