Ruhango: Yaguye mu ibase y’amazi ahita apfa

Kubwimana Romeo Guillome, umwana w’amezi 5 wo mu kagari ka Murama ko mu murenge wa Bweramana, yaguye mu ibase y’amazi bimuviramo urupfu.

Polisi mu karere ka Ruhango yemeza ko Kubwimana yapfuye kuwa kabiri tariki ya 14/02/2012 ahagana mu saa tatu n’igice ubwo bari bamujyanye kwa muganga i Gitwe nyuma yo kugwa mu ibase irimo amazi.

Uyu mwana bari bamaze kumwuhagira hanyuma bamusiga ku buriri, nyuma gato baje gusanga yaguye mu ibasi yari iri hafi y’uburiri ameze nabi ariko atarashiramo umwuka.

Kubwimana Romeo Guillome mwene Kubwimana Gadi n’Umugwaneza Adrienne, yaje gushiramo umwuka ubwo bari bamujyanye kwa muganga.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka