Ruhango: Uwishe abantu 6 bo mu muryango umwe yatawe muri yombi

Baribwirumuhungu Steven w’imyaka 28 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhango akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuryango w’abantu 6 icya rimwe mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango.

Uyu musore wafatiwe mu murenge wa Sovu mu karere ka Ngororero hafi y’ishyamba rya Mukura yiyemerera ubu bwicanyi, akavuga ko yabitewe n’uko nyiri uyu muryango Ngayaberura Silvestre bari bafunganywe muri gereza ya Mpanga yanze ko acumbika iwe igihe yari atorotse.

Aho afungiye yiyemerera iki cyaha akavuga ko yabikoze nyuma yo kubabazwa cyane n’uko Ngayaberura yamennye ibanga ko uyu musore yatorokeye mu rugo rwe agasaba umugore we ko ahava kugira ngo atazabateza ibibazo.

Agira ati “yagiye yandika inyandiko akaziha umugore we, abana ntibari babizi baza kubimenya. Mbona ko uriya mugabo ampemukiye kandi yari inshuti yanjye cyane. Nanjye mpitamo kumuhemukira nishe umuryango we”.

Ubu bugome ngo yabutewe n'uko nyiri uyu muryango yanze kumucumbikira nyuma yo gutoroka muri Gereza ya Mpanga.
Ubu bugome ngo yabutewe n’uko nyiri uyu muryango yanze kumucumbikira nyuma yo gutoroka muri Gereza ya Mpanga.

Baribwirumuhungu yari asanzwe afungiye n’ubundi icyaha cyo kwica umunyonzi aho yari yarakatiwe imyaka 20 y’igifungo, umurebye ubona afite igara rito ku buryo utakwiyumvisha uko yishe abantu 6 wenyine.
Ibi arabyiyemerera akavuga ko yabikoze wenyine yifashishije icyuma yari yaraguze i Muhanga ndetse n’umuhini. Aba bantu akaba yaragiye abica umwe umwe kugeza bose abarangije.

Ubwo yerekwaga itangazamakuru aho afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango kuri uyu wa 18/08/2014, Baribwirumuhungu yasobanuye ko yahengereye nyina w’abana agiye gushaka ubwatsi bw’amatungo mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba agahita asanga abana aho bari mu nzu akajya ashuka umwe umwe akamujyana kumwicira hanze akoresheje icyuma yari yaguze.

Mama w’abo bana nawe ngo yaraje yihuta kuko bwari bwije nawe Baribwirumuhungu amukubita umuhini aramwica. Uyu musore ngo yamaze gukora ibi, afata imirambo yose ayirundanya muri saro, ategereza ko bwira ava muri uru rugo nka saa cyenda mu rukerera.

Umuryango w'abantu batandatu biciwe rimwe.
Umuryango w’abantu batandatu biciwe rimwe.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyepfo akaba n’umugenzacyaha Chief Superintendent Hubert Gashagaza, avuga ko ari ubwa mbere bari bahuye n’ikibazo nk’iki, akaba ariyo mpamvu hakoreshejwe imbaraga zishoboka ngo uwabikoze afatwe.

Uwakoze iki cyaha, afashwe nyuma y’igihe gito minisitiri w’ubutabera Businge Johnston asuye umurenge wa Byimana wabereyemo aya mahano, yizeza abaturage ko ntakitazakorwa ngo uwabikoze afatwe kuko yabivuze tariki ya 14/08/2014 afatwa bukeye bwaho. Kugeza ubu hakomeje iperereza nyuma uyu musore akazashyikirizwa inkiko.

Steven wiyemerera icyaha cyo kwica uyu muryango yari atorotse muri gereza ya Mpanga.
Steven wiyemerera icyaha cyo kwica uyu muryango yari atorotse muri gereza ya Mpanga.

Abantu batanu bari bafashwe mu iperereza kugeza ubu nabo baracyari mu maboko ya polisi nk’uko byatangajwe na CSP Hubert Gashagaza.
Abaturage batuye umurenge wa Byimana ndetse n’abandi bose batewe akababaro n’uyu muryango, bifuza ko uwakoze aya mahano yazazanwa akaburanishwa imbere y’imbaga y’abaturage.

Uyu muryango wishwe tariki ya 31/ 07 bimenyekana tariki 02/08, ushingurwa mu cyubahiro tariki ya 03/08/2014.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 16 )

uyu mugome ahanwe byihanukiriwe kandi abandi banashakaga gukora ibi babicikeho

karaba yanditse ku itariki ya: 18-08-2014  →  Musubize

agahinda karanyishe ubwo se uwo mwicanyi mumubitse mo iki nubwo bamukatira burundu yumwihariko ntacyo byamutwara icyiza nuko bamumpa tukaganirira ahiherereye.

Kwizera Olivier yanditse ku itariki ya: 18-08-2014  →  Musubize

ni gato aliko biragaragara no mu maso ko ari akagome

mucyo yanditse ku itariki ya: 18-08-2014  →  Musubize

arko sha mbuze icyo mvuga gusa leta ubu niyo mba numva ndakariye yo yakuyeho igihano cy’urupfu.URUMVA UKUNTU ABIVUGA RWOSEEEEEE LETA WEEEEEE nutakigarura ndavuga icy’urupfu witegure n’ibirenze ibyo

linda yanditse ku itariki ya: 18-08-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka