Ruhango: Umwanzi dusigaranye ni ibiyobyabwenge- Mayor Mbabazi
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier avuga ko ubu akarere gafite umutekano uhagije, ariko ikibazo gafite kagikomereye cyane gikomeje guteza umutekano muke ari ibiyobyabwenge.
Ubwo yitabiraga igiterane cyateguwe n’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Karere ka Ruhango tariki ya 17/01/2014, umuyobozi w’akarere yagaragaje ko gahangayikishijwe n’ibiyobyabwenge cyane.
Yagize ati “umwanzi dusigaranye muri aka karere ni ibiyobyabwenge biduteza umutekano muke, tukaba tubasaba rero nk’uko muba mwateguye igikorwa nk’iki kugira ngo abantu biyeze n’Imana, ni nako mukwiye kugira uruhare mukudufasha kurwanya ibiyobyabwenge”.

Uyu muyobozi kandi yashimiye ubuyobozi bw’itorero ry’Abadivantisiti mu Karere ka Ruhango uburyo bugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse bunabashishikariza kwegerana n’Imana, abasaba ko ibikorwa nk’ibi byakomeza.
Akarere ka Ruhango kari mu turere dukunze kugaragaramo ibiyobyabwenge cyane birimo Kanyanga, urumogi n’inzoga z’inkorano.

Ubuyobozi bw’iri torero bwemeje ko bwiteguye gukora ibishoboka byose ngo ibi biyobyabwenge biyobya abana b’Imana birandurwe burundu.
Umuyobozi w’akarere agaragaje iki kibazo mu gihe gito hamenwe hakanatwika ibiyobyabwenge bitandukanye byagiye bifatirwa mu baturage.

Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|