Ruhango: Umuyobozi yaburiwe irengero nyuma yo kunyereza ifumbire y’abaturage

Emmanuel Gatorano wari ushinzwe iterambere ry’abaturage mu kagali ka Rubona, mu Karere ka Ruhango, yamaze gutoroka nyuma y’aho tariki 23/04/2012 atahuriweho ko yibye imifuka itatu y’ifumbire yari igenewe abaturage.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bweramana uyu murenge uherereyemo, butangaza ko bwamutahuye ko ariwe ushobora kuba ari inyuma y’ubwo bujura, nyuma y’uko yari amaze iminsi itatu atagaragara ku kazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweramana, Christine Uwamahoro, avuga ko ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano bagikora iperereza ry’aho Gatorano yaba aherereye kugira ngo atabwe muri yombi, aryozwe iby’abaturage yibye.

Abaturage nibo batanze amakuru y’uko babonye Gatorano afite imifuka ibiri ku igare baza kumubona afite undi mufuka umwe kuri moto.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka