Ruhango: Umusore yatawe muri yombi azira urumogi

Polisi ya Kinazi mu karere ka Ruhango yataye muri yombi umusore witwa Ngezahoguhora Alphonse, tariki ya 25/02/2012, ubwo yafatirwaga mu cyuho afite udupaki 88 tw’urumogi.

Uwo musore w’imyaka 22 yafashwe ajya ku isoko rya Kinazi nyuma y’uko abashinzwe umutekano (inkeragutabara) batanze amakuru ku ba polisi.

Ngezahoguhora yari muri bamwe mu basore bakekwagaho gukoresha ibiyobyabwenge bashyizwe ku rutonde n’umurenge wa Kinazi; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango.

Mbere yahoo ku wa gatanu tariki 24/02/2012, Polisi yataye muri yombi abanyeshuri batatu biga muri College de Kigoma na Lycée de Nyanza bafatiye mu cyuho banywa urumogi.

Umuvugizi wa Polisi Théos Badege avuga ko Polisi irimo gukora ibishoboka byose ngo ihagarike inzira ibiyobyabwenge binyuramo. Yagize ati: “Turimo kugerageza guhagarika inzira ibiyobyabwenge zinyuzwamo biva mu bihugu duturanye.”

Aramutse ahamwe n’icyaha, Ngezahoguhora azahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka itanu nk’uko bigenwa n’ingingo ya 272 na 273 z’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka