Ruhango: Umusore w’imyaka 30 bamusanze yimanitse mu giti cy’umuvumu

Uwitwa Rukundo Marcel w’imyaka 30 y’amavuko bakunze kwita Nyaruzungu, wari utuye mu Mudugudu wa Rukuro mu Kagari ka Muhororo ho mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango,bamusanze yimanitse mu giti cy’umuvumu yapfuye.

Abaturage batuye hafi y’aho basanze umurambo bavuga ko basanze akiri mu kagozi akinagana bakavuga ariko ko batigeze bamenya impamvu yamuteye kwiyahura.

Nyakwigendera ngo ntacyo yasize avuze kandi n’umuryango we kugeza ubu ntacyo urashobora kuvuga ku rupfu rw’umwana wabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Nahayo Jean Marie, avuga ko mu gihe hagishakishwa amakuru y’icyateye uyu musore kwiyahura, umurambo we wabaye ujyanywe ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana imwakire mu bayo kdi umuryango we ukomeze ku ihangana.

Nsanzimana j yanditse ku itariki ya: 14-07-2015  →  Musubize

Il n’en pouvait plus.Niyiruhukire.

mamie yanditse ku itariki ya: 13-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka