Ruhango: Umusaza w’imyaka 60 yishwe ashinjwa kwiba imyumbati
Toringabo Nsengiyumva w’imyaka 60, wari utuye mu kagari ka Bulima umurenge wa Kinazi akarere ka Ruhango, yitabye imana azira inkoni yakubishwe na Bizimana Narcisse ubwo yamfatiraga mu murima we w’imyumbati mu ijoro rya tariki 04/01/2013.
Bizimana avuga ko yari amaze iminsi yibwa imyumbati, nyuma nibwo yaje gufata icyemezo cyo kujya ayirarira kugira ngo azafate abayiba.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo avuga ko yafatiyemo uyu musaza aje kwiba imyumbati aramukubita, ariko ngo yamukubise atazi ko bimuviramo urupfu; nk’uko bitangazwa na Mutabazi Patrick umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi.

Mutabazi avuga ko uyu musaza akimara gukubitwa yatashye nyuma aza kuremba, bamujyana kwa muganga apfa akigera mu marembo y’ikigo nderabuzima cya Kinazi.
Bizimana ushinjwa urupfu rw’uyu musaza, afungiye kuri Polisi ya Kinazi, gusa ngo haracyakorwa iperereza kugira ngo bamenye neza niba uyu musaza yarazize inkoni yakubishwe.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje cyane.
Uwo Musaza yazize ubusa.Uhoraho Imana Nimuhe ibyishimo Mwijuru.Umwumbati koko ugahwana n’ubuzima?cyangwa harikindi bapfaga?Umva uwo wamwishe ahanwe byintanga rugero.Kuko ntakwihanira byongeye umusore nkuwo guhangara Umubyeyi wimyaka 60 kubera umwumbati ntabwo byumvikana.NAHANWE BYINTANGARUGERO KANDI NIBA UWOMUSAZA ASIZE UMURYANGO USABWE IMBABAZI.birababaje kuko buriwese yihaniye Abakene nabashaje bashirira ku icumu.
Polisi nice urwo rugomo kuko uwiba ashonje ntacyaha kimuhama kugeza ubwo yincwa.Imana Ndayinginga yakire Uwomusaza kandi ihindure Uwo wamwishe kugirango yicuze.Nukuri birababaje.Murkoze.