Ruhango: Umuryango w’abantu 6 baherutse kwica washyinguwe mu cyubahiro
Umuryango w’abantu 6 wishwe tariki ya 31/07/2014 bikamenyekana nyuma y’iminsi ibiri, kuri icyi cyumweru tariki 03/08/2014, nibwo waherekejwe mu cyumahiro mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango.
Ku isaha ya saa cyenda z’amanywa, nibwo abantu 6 bo mu muryango umwe bari batangiye kururutswa mu mva, abavandimwe b’uyu muryango bari baje ari benshi, ndetse harimo na Ngayaberura Silvestre ny’iri uyu muryango, wari wambaye imyenda iranga infungwa kuko amaze imyaka 4 afunze.
Umwe mu bavandimwe b’uyu muryango Niyirera Olive, avuga ko abana bishwe bari babyara be, kuko mama we ava inda imwe na se w’abana, Ngayaberura Silvestre.
Yagize ati “ubusanzwe njye mba i Tambwe, nabyumvise kuri radiyo sinabyemera, nabyemeye mpageze batangiye gutunganya amasanduku yo kubashyinguramo. Rwose icyambabaje cyane ni ukuntu babishe babatemaguye”.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yasabye abaturage gufatanya n’izindi nzego gutahura aba bagizi ba nabi, abizeza ko nibafatwa bazerekanwa ku mugaragaro.
Kugeza ubu abantu batanu nibo bamaze gutabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza, nk’uko byatangajwe na Chief Supert Hubert Gashagaza umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo.
Umwana w’umuhungu warokotse uru urupfu, wari waragiye gushaka akazi i Kigali mbere y’umunsi umwe ubwo uyu muryango wicwaga, ntiyabonetse mu muhango wo gushyingura abavandimwe be, abantu bakaba bakomeje kumwibazaho byinshi niba we akiriho.

Amakuru y’urupfu ry’uyu muryango yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 02/08/2014, ubwo umwana w’umuhungu yahageraga agasanga ihene zabo zimaze iminsi hanze ziziritse ndetse n’inka zirimo kwabira kubera inzara. Abishwe ni abana 5 bari hagati y’imyaka 4 na 17 ndetse na mama wabo.
Uyu mwana w’umuhungu wabobonye bwa mbere ngo yari aragiye ingurube hafi yaho abona ihene zimaze iminsi ziziritse hanze, abona ku rugi hegetseho arahamagara arababaza ati “ese amarwa y’ejo aracyabarimo? Yumva ntawukomye, ararunguruka abona abantu bishwe bateramaguwe ibyuma ahita atabaza.

Uru rupfu kugeza ubu raracyateje amayobera menshi, gusa umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko hakekwa amakimbirane ashingiye ku butaka. Kuko ngo uyu muryango wari ufite isambu watijwe n’umuntu, ariko iyi sambu uwayibatije nawe yari yarayitijwe n’undi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
This is really inexplicably sad! Extremely beyond my understanding. How do people end up this evil? What on earth can possibly push you to murder an entire family? One day, the sun is gonna shine and evil people will not have a place under it. May these innocent souls rest in peace.
Nkabo ba Sore Iyo Bamaze Gukina Urusimbi Usunga Aribo Bangiriza Umutekano Ninayo Ma Mvu Bakwiye Kwitwaho
Yooooo, Mana we abagome ni benshi kabisa. ntawo kubara inkuru wasigaye. Imana ibahe iruhuko ridashira.