Ruhango: Umuryango uhangayikishijwe n’ibitero ugabwaho mu gihe cy’ijoro

Umuryango wa Karangwa Alon utuye mu mudugudu wa Rwezamenyo mu kagari ka Munini umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, uratabaza inzego zitandukanye kuwutabara kubera ikibazo cy’ibitero bimaze iminsi bishaka guhita umuryango we.

Uyu mugabo avuga ko amaze guterwa n’abantu inshuro ebyiri, mu bo akeka hazamo murumuna we. Bwa mbere ngo bateye amabuye ku mategura, ariko abaturage baratabara, ku nshuro ya kabiri bwo ngo baje bamenagura inzugi bashaka kwinjira.

Habagusenga William umuhungu wa Karangwa Alon, niwe wahanganye cyane n’ibi bitero, agatabaza abaturage bakamutabara.
Asobanura ko bwa mbere igitero cyaje gitera amabuye ku mategura arabyuka avuza induru abaturage baraza igitero gihita gihunga.

Ku nshuro ya Kabiri tariki ya 30/08/2014 ngo cyagarutse ari simusiga kuko bamwe bateraga amabuye hejuru y’inzu, abandi baza bamena inzugi bashaka kwinjira ariko nabwo uyu musore yahanganye nabo batinya kwinjira kugeza ubwo nanone abaturage bahuruye.

Icyakora ngo mubo yabashije kwibinera kuko barebanaga imbona nkubone, ni se wabo Leonard Misago.

Alon Karangwa, nyiri uyu muryango atunga agatoki barumuna be kuba inyuma y’ibi biteto, kuko ngo hari amakimbirane babibwemo n’ababyeyi babo mbere y’uko bitaba Imana.

Ati “mama umbyara yangaga umugore wanjye, kandi njye nkamukunda nkabona ntamwirukana, ibyo rero byaje gukurura amakimbirane akomeye, kuko byakuriye no muri barumuna banjye, aho ababyeyi bacu bapfiriye bikomeza kuba uko. Byabaye akarusho noneho ubwo umwana wa murumuna wanjye wafatwaga n’amadiyimoni, barangiza bakavuga ngo ni umugore wanjye wamuroze”.

Uyu muryango waratewe urugi ruracika.
Uyu muryango waratewe urugi ruracika.

Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko bahangayikishijwe n’ibirimo kubera aha kuko nabo ubwabo ngo ntibakiryama. Umwe mu baturanyi yagize ati “umugabo wanjye ntagisinzira, rwose nibadutabare intumbi zitaragaragara aha”.

Nyinawabasinga Debura ariwe mugore wa Karangwa, ahakana ibyo ashinjwa ko yaroze umwana wa murumuna w’umugabo we, agasaba ko bakwiye kurenganurwa. Akavuga ko ikibazo cyabo cyagejejejwe mu nzego z’ibanze, ariko ngo ntizirimo kugikemura.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwo buvuga ko bugiye gushyira imbaraga mu kurinda umutekano w’abaturage, ndetse ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa vuba.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango ushinzwe imari n’iterambere, Twagirimana Epimac, avuga ko ikibazo bamaze kukimenya, agasaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo, ahubwo bakegera abunzi bakabunga. Akemeza ko ubuyobozi bugiye kugihagurukira.

Iyo ugeze muri urugo, ubona amategura yamenaguwe n’amabuye yatewe ku nzu ndetse n’inzugi zashenywe. Kuri ubu buri joro, hagomba kugira abaturage baharara mu gihe bategereje ko inzego bireba zagira icyo zikora.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

KOKO ABAGOME NTIBAGIRA CONGE IBYAYE NTIBIBAHA ISOMO KOKO

venant.kalisa yanditse ku itariki ya: 3-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka