Ruhango: Ku musozi w’amasengesho wa Kanyarira haguye umupolisikazi
PC Mukandayisenga Alphonsine, wari umupolisikazi mu Karere ka Kamonyi, yapfiriye ahitwa Gifumba mu rugabano rugabanya Akarere ka Muhanga n’Akarere ka Ruhango ubwo yajyaga mu masengesho ku musozi wa Kanyarira uri mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango.
Bivugwa ko umurambo w’uyu mupolisikazi, wabonetse mu mugezi uri hafi y’uyu musozi naho amakuru yo kurohama kwe yo akaba yamenyekanye kuri uyu wa 14 Nyakanga 2015.
Umurambo we ngo wabonetse kuri uyu wa 15 Nyakanga 2015 uhita ujyanwa mu Bitaro bya Kabgayi ngo usuzumwe.
Umuvugisi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Spt Hubert Gashagaza, avuga ko abantu badakwiye kujya bihutira kujya gusengera ahantu batizeye umutekano waho. Ngo akenshi abahajya baba bahuye n’ibibazo runaka bananiwe kwikuramo.
Chief Spt Gashagaza akaba asaba abagana ku Musozi wa Kanyarira kuba bitonze hakabanza hagashyirwa ibikorwa remezo, ubundi hagashyirwa abashinzwe umutekano ku buryo abahagana bazajya bahajya nta kindi kibazo.
Umusozi wa Kanyarira uganwa n’abantu benshi baturutse impande n’impande, bavuga ko abahagana abahagana bahakuri ibisubizo by’ibibazo baba bafite.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Byagenzegute? Yarishwe, Nimwanuka,ntibizwi Mudusobanurire.Gusa Famille Ye Bihangane.
Inkuru ituzuye! Yapfuye ate? Ryari? Byagenze bite? Ujyayo yakwirinda ikî?