Ruhango: Hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge hatungwa agatoki inzego z’ibanze
Ubwo hatangizwaha icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Ruhango byagaragaye ko iki kibazo kirimo kugenda gikemuka ariko ubuyobozi bw’akarere butunga agatoki inzego z’ibanze kugaragaza imbaraga nke mu kurwanya ibiyobyabwenge bicururizwa cyangwa bigakorerwa aho bayobora.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 24/05/2014watangijwe n’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge rwaturutse ahitwa mu Gataka rugera ku biro by’akarere ka Ruhango ahatangiwe ubuhamya n’impanuro z’abantu batandukanye zishishikariza abantu kureka gukoresha ibiyobyabwenge dore ko aka karere bigaragaramo cyane.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, ni umwe mu bahanuye abakoresha ibiyobya bwenge kubireka, ariko atunga abayobozi binzego z’ibanze kugira uruhare mu ikoreshwa rw’ibiyobyabwenge.
Yagize ati “rwose tuzi neza ko hari aho inzego z’ibanze zihurira n’ibiyobyabwenge, kuko aho bikorerwa n’aho bicururrizwa hari ubuyobozi, twibaza rero impamvu badatanga ababikoresha? Ariko turashimira bamwe mu baturage batabyihanganira bakadutungira agatoki.”
Ngirinshuti Musa ni umwe mu bigeze gukoresha ibiyobyabwenge ariko akaza kubereka, yagaragarije abari bitabiriye uyu muhango biganjemo urubyiruko ububi bwabyo abasaba kubireka.

Mu ijwi ryumvikana nk’iryasaritswe n’ibiyobyabwenge yagize ati “banyakubahwa bayobozi namwe baturage bari aha, ndabasaba kwirinda ibiyobyabwenge. Njye nararunyweye nkataha nkakubita umugore, bwacya akajya kundega, yava kundega nkajya kwitaba Leta.”
Inzego z’umutekano zagaragaje ko bimwe mu bihungabanya umutekano muri aka karere, ibiyobyabwenge biza ku isonga.
Muri uyu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge hanabayeho kumenera imbere ibyagiye bifatrwa mu baturage harimo urumugi rusaga ibiro 1000, Kanyanga zisaga litiro 1000 n’inzego z’ibikwangari zifite litiro 700.

Ibitabiriye uyu muhango bifatanyije n’umuhanzi Knowles Butera wahamagariye urubyiruko kwirinda no gukoresha ibyobyabwenge.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|