Ruhango: Baributswa kwirinda ibyabahungabanyiriza umutekano mu minsi mikuru

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Major General Alex Kagame, arasaba abayobozi cyane abo mu nzego zibanze kuba maso mu bihe by’iminsi mikuru, bagakorana n’abaturage bya hafi.

Ibi Maj. Gen. Kagame yabisabye abayobozi ubwo bari mu mwiherero w’iminsi ibiri washojwe tariki ya 27/11/2014.

Maj.Gen Kagame yabwiye abayobozi ko iminsi mikuru yegereje kandi ngo iyo iri hafi nibwo abagizi ba nabi bagaragara cyane.

Ati “mu kwezi kwa 12, nibwo abantu batangira gushaka amafaranga y’iminsi mikuru, nibwo hatangira guterwa za gerenade ndetse ni nabwo hari ababa bashaka kwiyumvikanisha ko bagihari nka za FDLR n’ibindi bigarasha”.

Maj. Gen. Kagame yavuze ko mu minsi mikuru abagizi ba nabi bakunze kugaragara bityo hakaba hasabwa ingamba zo kubahashya.
Maj. Gen. Kagame yavuze ko mu minsi mikuru abagizi ba nabi bakunze kugaragara bityo hakaba hasabwa ingamba zo kubahashya.

Aha niho ahera asaba ko inzego z’ibanze zikwiye kugira ubufatanye buhagije n’abaturage ndetse n’inzego z’umutekano bagakorana bya hafi, bityo bagasenyera umugozi umwe mu kubaka igihugu.

Ati “mwe ubwanyu ntimwabyishoboza, ahubwo mugerageze gukora n’inzego z’umutekano, mubagirire icyizere mubarememo imikoranire ya hafi, aho mwumva mudashoboye muhamagare ingabo na polisi barabafasha kandi ku buryo bwihuse”.

Ikindi uyu muyobozi w’ingabo yasabye inzego zibanze, ni ugushishikariza abaturage bagitunze intwaro cyane cyane za gerenade mu buryo butemewe n’amategeko kuzishyira ahagaragara, kuko aho zikiri usanga zihungabanya umutekano w’abaturage.

Abayobozi bibukijwe gukaza umutekano mu minsi mikuru.
Abayobozi bibukijwe gukaza umutekano mu minsi mikuru.

Sibomana Gaspard, umuyobozi w’Umudugudu wa Gisanga mu Kagari ka Gisanga mu Murenge wa Mbuye, yizeza ubuyobozi ko biteguye neza kubungabunga umutekano kugira ngo iminsi mikuru barimo kwitegura izagende neza.

Sibomana avuga ko zimwe mu ngamba yamaze gufata mu mudugudu we harimo gukaza amarondo, no gushishikariza abaturage kugira amakenga ku bantu babona batazi bakajya babatungira agatoki inzego zitandukanye igihe batamushira amakenga.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

umutekano niwo soko y’amajyambere bityo tugomba kuwusigasira maze ukatubera inkingi mwikorezi ituma duhorana umtuzo twikorera ibyacu

mubande yanditse ku itariki ya: 2-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka