Ruhango: Bahangayikishijwe n’ubujura bwa terefone zigendanwa
Abaturage biganjemo abanyeshuri batuye mu murenge wa Bweramana, muri santire ya Gitwe mu karere ka Ruhango, bahangayikishijwe cyane n’igisambo cyizwi ku izina rya Mushinwa gikunze kwambura abantu telefoni mu ijoro.
Gitwe ni santire ikunze kugaragaramo cyane urubyiruko ruri mu mashuri yisumbuye, n’ishuri rikuru rya ISPG, kuba hagaragara aba bantu bose bituma haboneka ubujura butandukanye.
Kuri ubu ikibazo cy’ubujura kimaze kuhagaragara ni ubujura bwa telefoni za bamwe zibwa uko bwije n’uko bukeye, ariko yaba abamaze kuzibwa ndetse n’abatarazibwa bose usanga bahuriza ku nsoresore imwe izwi ku izina rya Mushinwa.
Iyi nsoresore ivugwa muri iki kibazo ku manywa ntabwo ikunze kugaragara muri Gitwe, ahubwo usanga agaragara nijoro aho iba yatangiye umwuga wayo mubi wo kubuza abantu umutekano na za telefoni zabo.

Mushinwa kandi yibasira igitsina gore cyane, nk’iyo telefoni yawe ihamagawe, ugashyira ku gutwi ugiye kwitaba, ujya kumva ukumva ukubiswe ikintu maze ntumenye aho igiye.
Mu cyumweru gishize uyu musore yibye telefoni umukobwa ari nijoro maze umusore witwa Alain Kaduli agiye kuyimwaka ngo isubizwe nyirayo nibwo Mushinwa yamuteraga icyuma kigapfumura itama rye, abashinzwe umutekano bamwirukaho aburirwa irengero.
Abaturage batuye aka gace, bakaba bitotombera cyane inzego z’umutekano zitamufatira imyanzuro ihamye kuko amwe mu makuru avugwa ni uko ngo uyu musore Mushinwa yafunzwe inshuro zisaga eshatu zose akekwaho ubu bujura, nyuma aza kugenda arekurwa.
Abatuye muri aka gace kandi bakomeza basaba inzego z’umutekano ko zakomeza kubaba hafi zifata ingamba zo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu kuko uretse Mushinwa hari n’izindi nsoresore zidafite icyo zikora muri Gitwe ubona zishobora kuba zikekwaho ubufatanye na Mushinwa.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|