Ruhango: Ba nyiri utubari barasabwa kuba maso mu minsi mikuru
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buravuga ko nta muntu buzabangamira mu kwizihiza iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani, gusa bugasaba ko abantu bose bayizihiza mu mutekano usesuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yavuze ko muri iyi minsi mikuru ko nta masaha runaka bazashyiraho utubari tuzajya dufungira kuko batagomba kubangamira abantu mu kwinezeza kwabo, gusa abasaba ko aribo bagomba gufata iya mbere mu kurinda umutekano w’abababagana.
Hari mu nama y’umunsi umwe yahuje Abanyatubari, abashoferi, abanyamadini, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, kuri uyu wa mbere tariki ya 22/12/2014, hagamijwe kwigira hamwe uko abantu bazinezeza mu minsi mikuru, ariko bakinezereza mu mutekano.

Hagarutswe cyane ku bantu bacuruza ibinyobwa bisindisha, kuko akenshi ariho usanga hakomoka ibiteza umutekano muke.
Abafite utubari batanze icyizere ko mu minsi mikuru nta kizahungabanya umutekano w’abaturage, kuko bamaze gufata ingamba z’uko bazitwara n’uko bazagenzura ababagana, kuko nabo bazi neza ko baganwa n’abantu bafite gahunda zitandukanye.
Mutagoma Jean Pierre, umuyobozi wa Motel Ituze na Hassan, umuyobozi wa Bar Amahoro, bavuze ko bagiye kongera ingamba zo gukaza umutekano bakurikije inama bagiriwe n’ubuyobozi, kugira ngo ababagana bazishimire mu mutekano.

Zimwe mu ngamba ngo ni uko bagiye gushyiraho abantu benshi bashinzwe umutekano bazajya bagenzura abaje babagana, dore ko nabo bazi neza ko mu tubari ariho abashaka gukora ibyaha benshi bagana.
Abandi bagarutsweho muri iyi nama ni abamotari n’abashoferi basabwe kujya bagira amakenga y’abantu batwaye muri bihe by’iminsi mikuru.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|