Ruhango: Afunze azira gusambanya umugore w’abandi amubeshya ko amuvura

Umurundi witwa Singirankabo Jean ari mu maboko ya polisi, kuva tariki 22/02/2012, acyekwaho gusambanya umugore wa Nsabimana Aimable utuye mu murenge wa Ntongwe akarere ka Ruhango amubeshya ko agiye kumuha umuti umuvura ku tabyara.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko uyu Murundi yari asanzwe aza muri uru rugo abazaniye imiti kugira ngo bazabone urubyaro kuko babanye imyaka 2 bararubuze. Ngo yabanje kuyiha umugabo arakira, umugore akaba ariwe wari utahiwe gufata iyo miti.

Tariki 21/02/2012 mu gihe cya saa moya z’ijoro, umugabo yaraje asanga uyu Murundi arimo gusambanya umugore we kandi yari amaze kunywa imiti ndetse yanamujahaje; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntongwe, Ngendahayo Bertin.

Uwo Murundi yahise ashyikirizwa polisi. Uwo mugore we ngo yazanzamutse bumaze gucya bahita bamujyana mu bitaro bya Kabgayi kugira ngo akorerwe usuzumwa; nk’uko Ndahayo abisobanura.

Kugeza ubu uyu Murundi ahakana ko atigeze asambanya uyu mugore. Avuga ko umugabo w’uwo mugore yashatse kumuharabika kuko hari amafaranga atashakaga ku mwishyura.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka