Ruhango: Abantu bataramenyekana bateye ikigo cy’ishuri basambanya umwana
Abantu bataramenyekana baraye bateye mu ishuri ryisumbuye rya College Adventiste de Gitwe mu murenge wa Bweramana akarere ka Ruhango, basambanya umwana w’imyaka 10 wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.
Byabaye mu ijoro ryo ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa gatantu tariki 26/06/2015, aho aba bagizi ba nabi basanganga uyu mwana ubana na nyina muri iki kigo kuko nyina ariho yiga, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iki kigo Ndayisenga Wilson.
Yatangarije Kigali Today ko abo bantu binjiye mu kigo bajya ku cyumba cy’umubyeyi wiga muri iki kigo baramukingirana, niko gusanga akana k’imyaka 10 muri icyo cyumba bagahita bagasambanya.
Uyu muyobozi yavuze ko atari ubwa mbere iki kigo giterwa n’abantu batazwi, kuko mu byumweru bibiri bishize nawe bamuteye mu icumbi rye, ariko ntibabasha kugera ku mugambi wabo kandi niyanabamenya.
Yakomeje avuga ko uwo mwana bamutwaye ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Akavuga ko iki kibazo yamaze kukimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo zigikoreho iperereza.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
yewowe birababaje porisi nibikurikirane nkaho ubundi ntibyoroshye
NUKO ICYIGO AGISHYIRAHO UMUTEKANO UHAMBAYE UGAFATA ABOBAGIZIBANABI KUKO TWAZIBUKA BADUSIZEHANZE PE.