Ruhango: Abaforomo babiri baracyekwaho icyaha cyo gushinyagurira umurambo
Abaforomo babiri bo ku kigo nderabuzima cya Karambi kiri mu Murenge wa Kabagali mu Karere ka Ruhango; Mukeshimana Edith na Mukandanga Modeste barashinjwa icyaha cyo kubyaza umubyeyi umwana w’amezi atandatu bakamuta mu ndobo ijugunywamo imyanda.
Hari mu ijoro rya tariki ya 29 rishyira tariki ya 30/12/2014, ubwo umubyeyi witwa Muhawenimana Marie yazaga mu kigo nderabuzima cya Karambi, abyara umwana upfuye, bikavugwa ko abaganga batigeze batandukanya iya nyuma n’umwana, ahubwo ko bahise bajugunya umwana n’iya nyuma mu ndobo.
Umuvugizi wa polisi akaba anakuriye ubugenzacyaha mu ntara y’Amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza, avuga ko uyu mwana w’amezi atandatu afatwa nk’uwari umaze kuba umuntu nyamuntu, bityo aba baganga bakaba batari bakwiriye guta umubiri we ngo bawujugunye mu ndobo.
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko ibi aba baganga bakoze bifatwa nko gushinyagurira umurambo akaba aricyo cyaha bakurikiranyweho.
Kugeza ubu bombi bamaze kugezwa mu maboko y’ubushinjacyaha tariki ya 07/01/2015.
Baramutse bahamwe n’iki cyaha, ngo bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 10 nk’uko bigaragara mu ngingo ya 180 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|