Rugenge: Yafashwe na Polisi ngo yari agiye gusambana na muramukazi we

Umugabo witwa Murwanashyaka ari mu maboko ya Polisi, nyuma yo gufatwa akurikiwe n’umugore we (bombi bafite imodoka); aho uwo mugabo ngo yari ajyanye murumuna w’umugore (muramu we) kumusambanya.

Gusakirana byabereye imbere y’ibiro by’akagari ka Rugenge, umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa gatanu tariki 21/2/2014; mu mihanda mishya izamuka iva kuri ‘Poids Lourd’ (hafi yo kwa Rasta), igahinguka ahitwa kuri Peage.

Murwanashyaka yafashwe nyuma yo kurenga umuhanda agasekura umukingo, imodoka yari yatiye ikaba yahise yangirika bikomeye; muramu we (umukobwa) yari atwaye, we yari amaze kuva mu modoka igenda kubera gutinya mukuru we wari ubakurikiye. Yahise akomereka bikomeye ajyanwa kwa muganga.

Murwanashyaka yurizwa imodoka ya Polisi.
Murwanashyaka yurizwa imodoka ya Polisi.

Umugore wa Murwanashyaka wari uvudukanye umugabo we kugira ngo adasambana na murumuna we (nk’uko ari yo mpamvu avuga ko yari abakurikiye), yanze kwivuga amazina no kugira ikindi abwira itangazamakuru, ndetse n’amazina y’uwo muramu we nta ruhande na rumwe rwashatse ko atangazwa.

Ibyahwihwiswaga n’abaturage babazi, ni uko ngo uwo mukobwa yari asanzwe arerewe kwa Murwanashyaka, ndetse ko bari baranabyaranye umwana, anatwite inda ye ya kabiri. Umukobwa bivugwa ko asanzwe yiga ku ishuri rya JOC mu mujyi wa Kigali.

Imodoka Murwanashyaka yari atwaye.
Imodoka Murwanashyaka yari atwaye.

Igiteza urujijo ngo ni uko umukobwa ari we wandikiye mukuru we ubutumwa kuri telephone (nk’uko umugore wa Murwanashyaka yabibwiye abantu), amumenyesha ko bageze kuri Motel yitwa Step Town; aho umugore wa Murwanashyaka yahise ahururana imodoka, abagezeho batangira kwirukankana insigane.

Nyir’imodoka yagongeshejwe umukingo, yarahiye avuga ko umugore wa Murwanashyaka agomba kumukoreshereza imodoka; ikaba yanagonze icyapa ku muhanda, mbere yo gusekura umukingo.
Abaturage bahuruye bagendaga bavuga ko bahakuye isomo ryo kwanga guca inyuma abo bashakanye.

Icyapa Murwanashyaka yagonze.
Icyapa Murwanashyaka yagonze.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 2 )

Genda Murwanashyaka wagambaniwe! Ubwo se niba murumuna w’umugore ariwe wabimumenyesheje, bakaba bari ku isiri, yavuye mu modoka ngo bitagenda gute? Umugore yamaze kwerekana akagambane, humura uzarenganurwa.

Nestor yanditse ku itariki ya: 22-02-2014  →  Musubize

Ntimugace imanza! mwabisomye he ko bari bagiye gusambana !wenda bari bagiye gusura abantu

Kabingwa yanditse ku itariki ya: 22-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka