Rugarama: Uwikwije yagwiriwe n’ikirombe ahita apfa
Umugabo witwa Uwikwije Hussen w’imyaka 30 y’amavuko, yagwiriwe n’ikirombe mu murenge wa Rugarama, Akagali ka Kanyangese mu Mudugudu w’Akazigo ho mu Karere ka Gatsibo ahita yitaba Imana.
Uyu nyakwigendera yagwiriwe n’iki kirombe ahagana saa yine z’igitondo cya tariki 3 Mutarama 2014, ngo akaba yarimo ashakamo amabuye y’agaciro ya gasegereti.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama, Urujeni Consolee, yadutangarije ko ubuyobozi busanzwe bwarabujije abaturage kujya bajya mu birombe gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Ati: “Duhora dushishikariza abaturage kwirinda kujya mu birombe gucukura amabuye y’agaciro, mu rwego rwo kubarinda impanuka bahuriramo nazo, kuko hari imishinga ibishinzwe kandi iba yujuje ibya ngombwa”.
Uyu nyakwigendera yari yubatse afite umugore n’abana bane, umurambo we ukaba wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya Kiziguro.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|