Rubavu: Urukiko rwemeje ko Bahame Hassan wari umuyobozi w’akarere akomeza gufungwa

Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwateye utwatsi icyifuzo cya Bahame Hassan, wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, cyo kuburana ari hanze kuko uwo bareganwa ngo wafatanywe igihanga na we yafunguwe, rwemeza ko akomeza kuburana afunzwe.

Ku wa 1 Kamena 2015, ubwo Bahame Hassan yitabaga urukiko yiteguye kuburana yasanze Kayitesi Judith bareganwa icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa yararekuwe, na we ahita aregera kurekurwa.

Urukiko rwategetse ko Bahame Hassan akomeza kuburana afunzwe.
Urukiko rwategetse ko Bahame Hassan akomeza kuburana afunzwe.

Ku isaha ya munani n’igice, ubwo urukiko rwasomaga urubanza ku cyifuzo cya Bahame cyo kuburana ari hanze, rwategetse ko akomeza gufungwa kuko impamvu yatanze asaba gufungurwa ngo zidafatika.

Bahame Hassan yari yasabye kuburana ari hanze kubera ko uwo bareganwa wafatanywe amafaranga yarekuwe akaba ari hanze, na we akavuga ko yagombye kurekurwa kuko agifatwa nk’umwere.

Avuga ko yagombye kurekurwa akaburana ari hanze ngo kuko ari inyangamugayo atatoroka ubutabera kandi nta perereza yakwangiza kuko ryarangiye, bityo ngo akaba yakubahiriza ihame ryo gukurikirana umuntu ari hanze maze agakurikiza ibyo amategeko amusaba.

Urukiko ruvuga ko Kayitesi yafunguwe tariki 28 Gicurasi 2015 biturutse ku cyemezo cya muganga wagaragaje ko Kayitesi yabyaye abazwe kandi itegeko rikaba rirengera ubuzima bw’umwana n’umubyeyi bakamusabira ikiruhuko gituma afungurwa, naho Bahame ngo nta mpamvu agaragaza itunguranye ituma afungurwa.

Urukiko mu myanzuro rwatanze, ruvuga ko impamvu Bahame yari yatanze zo kuba inyangamugayo no kuba atatoroka ubutabera yari yazigaragaje mu rukiko ubwo yaburanaga mbere ndetse akajurira mu Rukiko Rukuru rwa Musanze izi mpamvu ntizihabwe agaciro ku buryo zitasubirwaho.

Bahame Hassan n’umushinjacyaha imyanzuro yasomwe badahari ariko icyumba cy’urukiko cyari cyuzuye abantu bagaragaje ko batishimiye umwanzuro wafashwe n’urukiko kuko bahise bimyoreza rimwe.

Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rukaba rwatangaje ko urubanza rwa Bahame na Kayitesi ruzaburanishwa ku wa 11 Kamena 2015 saa mbiri za mugitondo, rusaba ko ababurana nubwo batari bahari bagomba kubimenyeshwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Komera Bahame, ngo uri nyagamugayo? Ngaho duhe definition y’ijambo inyangamugayo turebe ko uriyo koko

Augy yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka