Rubavu: Impanuka y’imodoka iguye mu Kivu ihitanye uwari uyitwaye
Umugabo witwa Butera Desire wo mu karere ka Rubavu aguye mu mpanuka y’imodoka imutaye mu Kivu, ubwo yaturukaga ku mupaka munini yerekeza mu mujyi wa Rubavu, mu masaha y’isaa tanu zo kuri uyu wa gatatu tariki 3/6/2015.
Abatangabuhamya babonye iyo mpanuka, babwiye Kigli Today ko ntawakwemeza ko ari impanuka imugwiriye cyangwa se yaba yabikoze abishaka, ariko bose bagahuriza ko yari atwaye avugira kuri telefone ariko afite umuriro uringaniye.

aho impanuka ibereye ni ku muhanda wa kaburimbo unyura ku mupaka munini unyura ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Ingabo zirwanira mu mazi zahise zikora ubutabazi zikuramo umurambo wa nyakwigendera ariko imodoka ikaba igishakishwa itaraboneka. Polisi yo yirinze kugira icyo itangaza, inakumira abanyamakuru kugera ahabereye impanuka.

Butera yari umuturage usanzwe mu karere ka Rubavu, yari afite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi n’ubworozi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nonese ntakundi aheza nimwijuru niho mwifurije niho atiyahuye kubushacye
Nonese ntakundi aheza nimwijuru niho mwifurije