Rubavu: Hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka 52 409 000Frw
Mu rwego rwo kwereka Abanyarwanda ko badakwiye gukoresha ibiyobyabwenge no kwirinda ingaruka zabyo, taliki 14/2/2014 polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Rubavu yamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga miliyoni zirenge 52.
Mu biyabyabwenge bwangijwe harimo ibiro 418 by’urumogi, litiro 6 za kanyanga n’udusashe 616 tw’inzoga yitwa sky blue byagiye bifatwa mu bice bitandukanye kandi banyirabyo bagakurikiranwa n’amategeko.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’Uburengerazuba, Chief Supretendent Gahima Francis, avuga ko abafatanywe ibiyobyabwenge bahombye amafaranga bari babiguze haba ababicuruza n’abari bagiye kubikoresha.
Chief Supretendent Gahima avuga ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka kuburyo butandukanye harimo gutera ibyaha kuburyo butifujwe, kwangiza ubuzima bw’umuntu hamwe no kwangiza umutungo, agahamagarira urubyiruko gufatanya na polisi bagaragaza ababikoresha kugira ngo bahagarikwe kwangiza ubuzima bw’abantu.

Akarere ka Rubavu niko cyambu cyo kwambutsa ikiyobyabwenge cy’urumogi kivanwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ubuyobozi bw’akarere bukaba buvuga ko bushishikariza abaturage gutanga amakuru kubagira uruhare mu kubyinjiza cyane ko hakoresha uburyo butandukanye kugira ngo byinjire mu Rwanda.
Bumwe mu buryo bwagaragajwe harimo abagore babikenyereraho nk’abatwite, ababishyira mu njerekani bajyanamo amata i Goma bakazizanamo urumogi, kurubangira mu mupira wa karere abana bagenda bakina hamwe no kurwinjiza mu njerekani ku banyecongo baza kuvoma mu Rwanda.

Nubwo hafatwa ingamba zikomeye mu gukumira icuruzwa n’iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda, umuvugizi wa Police mu ntara y’Uburengerazuba Chief Supretendent Gahima Francis arasaba urubyiruko kwirinda kubikoresha kuko aribo mbaraga z’igihugu kandi babikoresheje ntacyo baba bakigezeho.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|