Rubavu: Grenande eshanu zimaze gutahurwa zambutswa mu Rwanda guhungabanya umutekano

Inzego z’umutekano mu karere ka Rubavu zirahamagarira abaturage bose kugira amacyenga ku kintu batizeye cyise no gutanga amakuru mu gihe babonye abantu batazi, nyuma yo gufata ibikoresho bya gisirikare birimo grenade zigera kuri eshanu zagombaga gukoreshwa mu guteza umutekano mucye mu karere ka Rubavu.

Ubuyobozi buvuga ko izo gerenade zagombaga guterwa mu masoko, amasitasiyo ya esanse n’ahandi hahurira abantu benshi.

Bahame Hassan, umuyobozi w’akarere ka rubavu aganira na Kigali today kuri uyu wa Gatanu tariki 10/1/2014, yatangaje ko amagrenade amaze gufatwa ari atanu ariko ngo yari yaje ari arindwi. Asigaye aracyashakishwa, naho ayafashwe yafatiwe mu mirenge ya Kanama na Nyakiriba.

Zimwe muri grenade zinjizwa n'abashaka guhungabanya umutekano.
Zimwe muri grenade zinjizwa n’abashaka guhungabanya umutekano.

Bahame yasabye abaturage kuba maso kuko baturanye n’igihugu cyaranzwemo intambara kandi kirimo ibikoresho bya gisirkare ku buryo kwinjizwa mu Rwanda guhungabanya umutekano byoroshye. Ariko yongeraho ko ubufatanye bwabo buzatuma umutekano u Rwanda rufite uramba.

Ku birebana n’imbunda ngo zo zifatwa buri munsi, naho grenade zafashwe zari zoherejwe na bamwe mu barwanyi ba FDLR kugira ngo bazikoreshe mu guhungabanya umutekano, ariko k’ubufatanye n’abaturage batanga amakuru zarafashwe.

Bamwe mubazifatanywe bavuga ko ataribo bagomba kuzitera ahubwo hari abandi baza kuzikoresha, nk’uko baba batazi utegura ibyo bitero yaba mu Rwanda cyangwa hanze.

Ubuyobozi bw’ingabo mu karere ka Rubavu buvuga ko abaturage bagomba kugira amacyenga igihe babonye umuntu batazi mu gace batuyemo kimwe no kwanzuza abantu bacumbika, kuko harimo abarwanyi ba FDLR bakorera mu itsinda rya CRAP binjira bashaka amakuru naho bakorera ibitero.

Ukwakira 2013 umwe mubarwanyi ba FDLR watashye mu Rwanda yatangarije Kigali today ko bamwe mu bakorana na FDLR baza mu Rwanda gushaka inzira FDLR iramutse yinjiye mu gihugu yanyuramo, aho yemeza ko mu kwezi kwa Kanama bari bamaze kubona ikariya y’akarere ka Musanze naho bamwe mubayobozi batuye kuburyo byari kuborohera kuhahungabanya umutekano.

Abarwanyi ba FDLR bari mu itsinda rya CRAP mu mpera z’umwaka wa 2013 barimo bashakisha amakuru ku bayobozi bakorera mu mirenge ihana imbibe n’igihugu cya Congo aho bataha naho banyura n’igihe bakunze gutahira amakuru atangwa nabamwe binjira mu gihugu n’abandi bari mu gihugu ariko bakorana na FDLR.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka