Rubavu : Abantu 6 barimo abarimu 3 batawe muri yombi bategura igitero cya gerenade
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu burashimira uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano no kugaragaza abashobora guhungabanya umutekano nyuma yo kugaragaza ko hari abantu bari bamaze iminsi bacyekaho gukora ibikorwa bibi.
Mu nama yahuje abaturage bo mu mirenge ya Nyundo, Kanama na Nyakiriba hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’inzego z’umutekano, kuri uyu wa 16/01/2014, umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba, Maj.Gen. Muganga Mubarakh yatangaje ko hari abarimu batawe muri yombi bategura ibitero bya grenade muri centre ya Mahoko.
Maj.Gen. Mubarakh, avuga ko abatawe muri yombi bavuga ko ibyo bitero bagombaga kubikora taliki ya 12/1/2014 kuri sitasiyo ya esanse iri muri santere ya Mahoko hamwe no mu isoko kugira ngo byice abantu benshi kandi ngo hagombaga gukoreshwa gerenade 4 izindi 2 zigaterwa ahandi hahurirwa abantu benshi.

Muri aba bafashwe kandi biyemerera icyaha harimo uwahoze ari muri FDLR wita Rugamba wari ufite ipeti rya Majoro. Rugamba yari mu mutwe w’Imunkeragutabara ndetse yashakaga no kujya mu nzego z’umutekano zivuguruye kugira ngo ajye abona uko ashyikiriza FDLR amakuru neza no kwangiza umutekano.
Undi watawe muri yombi kandi wari muri iki gikorwa ni umwalimu ku ishuri ry’isumbuye rya APEFOC Ngendahimana Adeodatus wahoze mu gisirikare cya FAR wari ufite ipeti rya Ajida. Nyuma yo gutahuka mu gihugu yagiye mu kigo cyakira abavuye ku rugerero i Mutobo nyuma yaho akora igisirikare akivamo ajya kwiga Kaminuza nyuma akaza kwigisha i Mahoko.
Abandi bari bafatanyije muri icyo gikorwa ni Capolari Hakizimana Christian wari umwarimu ku ishuri rya Rusongati hamwe n’undi mwalimu witwa Muhire Vedaste.
Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba yeretse abaturage abasore babiri harimo uwitwa Eric Tuyisenge ufite imyaka 16 uvuka Karongi mu murenge wa Tumba wafashwe muri ibi bikorwa byo guhungabanya umutekano akorana na FDLR ataye ishuri aho yigaga mu mwaka wa kabiri wisumbuye.

Abaturage batuye Mahoko bavuga ko Tuyisenge bari bamaze iminsi bamubona nk’inzererezi ntibite kubye mu gihe we yari agamije kureba uko azabahungabanyiriza umutekano abishyizwemo n’uwitwa Aphrodis usanzwe utuye Gisenyi ariko akajya i Karongi gushaka abatazwi ngo abe aribo akoresha.
Muri iyi nama kandi hagaragajwe uwitwa Nsengiyumva wahoze muri FDLR nawe agataha ariko afite umugambi yo kujya yohereza urubyiruko muri FDLR we avuga ko yafashwe asubiyeyo.
Maj.Gen. Mubarakh aganira n’abaturage yabahumurije ko umutekano wabo urinzwe neza badakwiye kwikanga FDLR ibarizwa muri Congo ahubwo abasaba kwireba kuko umubi ubarimo ariwe ushobora kubangiriza ubuzima.
Nubwo abaturage beretswe aba basore babiri, basabaga ko bagaragarizwa aba barezi babigishiriza abana bari bafite umugambi wo kubahekura.
Mukamana waganiriye na Kigali Today yagize ati « ubwo abo bagome b’abarimu bari gutera ibisasu bikica imbaga batamenyekana ku wa mbere bakajya kwigisha abarokotse, turasaba ko bazaza kuburanira imbere yacu kugira ngo bihe isomo nundi wese ubashyigikiye».

Zimwe mu ngamba abaturage bafashe zirimo kuba bagiye kwita ku mutekano w’aho batuye bagatanga amakuru ku baba bafite intwaro kuko basanze abazikoresha batarobanura abo zica kuko iyo izi grenade ziterwa Mahoko zitari kurobanura abo zica ngo zigire nabo zisiga, cyakora basaba inzego z’ubuyobozi gufata umwanzuro usumba iyindi ku bantu bazajya bafatanwa intwaro banze kuzitanga.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, avuga ko nubwo akarere ka Rubavu gakunze guhura n’ibibazo by’umutekano bitakabuza gutera imbere ndetse ngo gahige utundi turere akaba asaba abaturage gutanga amakuru kubo batazi kimwe no kubaruza ababagenderera hamwe no guhamagarira abo bari muri FDLR gutaha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
babakatire urubakwiriye n’abandi bafite gahunda nkizo barebereho hari ikintu bibeshya batazi ko mu Rwanga hari umutekano usibye no kuba abasirikare bawuturindira ahubwo n’abaturage bagiramo uruhare ruhagije mukuwirinndira.
mbere yuko abagira ikindi babakoraho babanze babaze aho bazikuye abazibabahe , icyo bababwiye kuzikora icyo bari kuzungukamo(banyiri ukuzitera) , nyuma bazahereho babahan, ariko ibi biteye impungenge umuntu wumva yatera grenade mu mbaga yabantu batazi nicyo bazira, barengana, uwo ntanubwo mba numva igihano akwiye kabisa
IBYO BAKOZE NTIBIBEREYE ABAREZI.
IBYO BAKOZE NTIBIBEREYE ABAREZI.
aba barimu babaze aho bazikuye, babaze ababatumye kandi babahanire imbere ya rubanda kugira ngo hatazagira uwongera kubitekereza
ABA BARIMU BASIMBUZWE KUKO BARI KWICA ABO BARERA NTAWAMENYA IBYO BABIGISHA IYO BARI KUMWE BONYINE MU ISHURI
aba bahane bifatika ndabona bashaka kuzajya baturogera abana, ibi ntibyari biherutse ariko uko bimeze kose turabihagurukira
ariko aba bantu baba bashaka iki? ko abashinzwe umutekano n’ingabo zacu zihora zirimaso