Rubavu: Abantu 3 bahitanywe n’inzoga abarokotse bahuma amaso

Abantu batatu bitabye Imana undi umwe ahuma amaso bazize inzoga y’inkorano banyoye tariki 04/02/2012 mu kabari ko mu mudugudu wa Gasizi, akagari ka Nyamirango, umurenge wa Kanzenze, akarere ka Rubavu.

Mu ijoro ry’uwo munsi nibwo abayinyoyeho baje kumererwa nabi ndetse abitwa Jacques, Rwakibibi na Dudu bahita bitaba Imana. Ku bw’amahirwe Niyonzima Jean Claude, umukozi w’akabari ka Kinani aho iyo nzoga yacururijwe, yararokotse.

Ubwo Kigalitoday yamusuraga mu bitaro bya Gisenyi uyu munsi tariki 07/02/2012, yasanze amaze gutora agatege ariko ahumye amaso. Yavuze ko ubusanzwe atanywa inzoga ariko kubera ko abakiriya batangiye kuyikeka bavuga ko itameze nk’izindi yasomyeho ashaka kubereka ko iyo nzoga ifite umwimerere.

Yakomeje avuga ko nyuma y’iminota 30 yatangiye guhuma amaso ahita afata moto arataha ariko aremba mu ijoro ahita ajyanwa kwa muganga.

Niyonzima arwaranye n’uwitwa Rwabulindi Emmanuel utemera ko yanyoye iyo nzoga nubwo abaturanyi bazi neza ko yayinyoye ahubwo agataha akanywa amata akoroherwa.

Rwabulindi avuga ko kariya kabari ka Kinani gasanzwe gacuruzwamo ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe nka kanyanga, chief waragi n’izindi. Avuga ko ukora iyo nzoga asanzwe ayigemurira ako akabari bikaba bishoboka ko yarozwe uriya munsi.

Ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rubavu, Rusine Nyirasafari Rachel, avuga ko bagiye guhagurukira utu tubari badusura bitunguranye kugira ngo bate muri yombi abakomeje gucuruza inzoga zitemewe.

Kugeza ubu Kinani nyir’akabari ari mu maboko ya polisi, naho umugore ukekwaho gukora iriya nzoga ubarizwa mu murenge wa Rugerero yaratorotse, hafashwe abo polisi yasanze iwe bakora izindi nzoga.

Iri bara ryabaye ubwo akarere ka Rubavu kari mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge muri ako karere kinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka