Rubavu: Abajura bibye miliyoni hafi 7 nyuma yo kuniga umuzamu w’ikigo RIM

Ikigo cy’Imari iciriritse cyitwa RIM ishami rya Rubavu cyibwe amafaranga 6971320 mu ijoro rishyira kuri uyu wa 9 ukwakira 2014 nyuma yuko abajura bagiteye bakaboha umuzamu usanzwe akirinda.

Umucungamari wa RIM ishami rya Rubavu avuga ko abajura baje kwiba baciye inzugi n’amadirishya ariho banyuzemo kugera bagere muri banki bashobora kwica umutamenwa wari ubitse amafaranga menshi yarimo y’ibiceri.

Munyaneza Tharicisse usanzwe urinda kuri RIM avuga ko abajura bane bamugezeho mu masaha ya saa sita n’iminota 20 bagahita bamugwa gitumo bakamuboha bakamushyira ibitambaro mu kanwa ngo adatabaza.

Umutamenwa wa RIM ishami rya Gisenyi wangijwe kugira bakuremo amafaranga.
Umutamenwa wa RIM ishami rya Gisenyi wangijwe kugira bakuremo amafaranga.

Avuga ko bamufatiyeho umuhoro kugeza abajura bamaze kwiba bakagenda maze akabasha gutabarwa n’abandi bazamu, uretse igiceri cya 20 bataye ngo ibindi biceri babitwaye kuko aribyo bari basanze muri banki.

Umucungamari wa RIM, Twizeyimana Jean Nepo avuga ko amafaranga yibwe yari ibiceri byari byasigaye nyuma y’uko ayandi ajyanywe kuri banki. Ibigo by’imari iciriritse ntibyemerewe kuraza muri ibyo bigo amafaranga arenga miliyoni 10.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba, Superintendent Emmanuel Hitayezu, avuga ko polisi ikomeje iperereza mu gushaka abagize uruhare muri ibi byaha by’ubujura, cyakora avuga ko ibigo by’imari iciriritse hamwe n’amabanki bakwiye gufata ingamba zo kurinda amafaranga babika.

Idirishya ryangijwe kugira ngo abajura babone uko binjira.
Idirishya ryangijwe kugira ngo abajura babone uko binjira.

Zimwe mu nama atanga avuga ko banyiri ibigo n’amabanki bakwiye kujya barindisha ibigo bifite uburambe mu kurinda bifite ibikoresho kuburyo bashobora guhangana n’abajura, kandi ngo uburinzi bwa banki n’ikigo kibika amafaranga ntibukwiye gukorwa n’umuntu umwe.

Nubwo polisi ikomeje akazi ko gushaka abibye RIM ishami rya Gisenyi, ubuyobozi bwa RIM bwo buvuga ko bufite icyizere ko abibye bashobora gufatwa, ndetse ngo n’amafaranga yibwe azagaruzwa kuko RIM isanzwe ifite ubwishingizi.

Abakozi ba RIM imbere y'inyubako bategereje ko inzego z'umutekano zikora iperereza.
Abakozi ba RIM imbere y’inyubako bategereje ko inzego z’umutekano zikora iperereza.

Twizeyimana Jean Nepo usanzwe ari umucungamutungo wa RIM ishami rya Gisenyi avuga ko uretse gusana ibyangijwe n’abajura birimo guca inzugi n’amadirishya hamwe n’umutamenwa ngo bagiye kubisana bagakomeza akazi ko kwakira ababagana.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nukuri ubujura burakabije ahubwo no muri za sacco zo mucyaro bakaze umugambi baka ubwishingizi bw’amafaranga muri za assurance kuko ibyakorewe mu mujyi batatinya icyaro. ndetse bashyiraho n’uburinzi bukoresha ibikoresho kabuhariwe nka Intersec security,... nubwo baca amafaranga meshi kuburyo sacco zitayabona harebwa uko sacco zahuzwa kugira ngo zibashe kuhuza imbaraga no kubona ubushobozi bwo kwirinda no kurinda amafaranga y’abaturage

alias yanditse ku itariki ya: 10-10-2014  →  Musubize

bariya bajura bazafatwa byanze bikunze kuko police itazabacira akari urutega. iriya RIM iri iruhande rwa Paroisse ya Gisenyi yitwa Stella Maris.

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka