Rilima : Ari muri koma nyuma yo gukubitwa n’aba Local Defenses babiri

Umusore witwa Kwizera Jean Bosco utuye mu mudugudu wa Kimaranzara, arwariye mu kigo nderabuzima cya Rilima, aho atabasha kumva cyangwa anyeganyege nyuma yo gukubitwa na Local Defenses ebyiri zishinzwe kurinda umutekano.

Kwizera yakubiswe ahagana mu masaha ya saa Tatu z’ijoro ryo kuwa Kane, ubwo yari yanze gusengera kanyanga y’amafaranga 200 Jean Pierre Sindikubwabo na Valentin Murafiri bari bamusabye, nk’uko bitangazwa n’umukoresha we, Leonidas Mushimiyimana.

Ati: “Ibyo byatumye bahita bamufata batangira kumukubita, noneho nawe mu rwego rwo kwirwanaho aruma uwitwa Sindikubwabo Jean Pierre umunwa w’epfo arawuca”.

Umunyamabanga nshinwabikorwa w’umurenge wa Rilima, Gaspard Gasirabo, we avuga ko amakuru afite ari uko intonganya zatewe n’ubusinzi, ubwo abo ba Locals Defences bari baje gukingisha kuko amasaha yari ageze.

Kugeza ubu abo ba Local Defenses ntibigeze bakurikiranwa n’inzego zibishinzwe, kuko aribo batanga raporo kuri Polisi, nk’uko byemezwa n’umwe mu baturage.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Njye mbona ari interahamwe zahinduriwe amazina zikitwa local defense,ewana njye ndabona uwavanaho uriya mutwe twagira amahoro aho dutuye kuko nibo bahungabanya umutekano.ariko Rwanda wowe urebera ahhhhhhhhaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!

Mucyo Pascal Kevin yanditse ku itariki ya: 22-04-2012  →  Musubize

sha izi mbwebwe kuva nakera zagiye zica abantu ntizikurikiranwe nzaba ndora

izimbwebwe yanditse ku itariki ya: 21-04-2012  →  Musubize

Birababaje cyane kwumva abashinzwe umutekano bakubita umuntu akarinda ajya muri koma.Ubwo jye nanze kwita kucyo baba barapfuye cyose, noneho ikirenze kibabaje ngo Executif w’umurenge arasobanura ubwo se arasobanura iki koko, kangahe baza gukingisha ahubwo bakazicarira bakazigotomera? Nibakurikiranwe, kandi ubwo uwo muntu apfuye bakiri hanze mwatangira ngo koko habayeho uburangare gitifu abeshya (Gute ku buzima bw’umuntu?)

cadeau celestin yanditse ku itariki ya: 21-04-2012  →  Musubize

Birababaje. Polisi nikore iperereza ikurikirane abo ba local defense bakekwaho gukubita uwo muturage, kandi twizera Polisi y’igihugu ku buryo itagomba kubireka. Murakoze

inama yanditse ku itariki ya: 21-04-2012  →  Musubize

Birababaje. Polisi nikore iperereza ikurikirane abo ba local defense bakekwaho gukubita uwo muturage, kandi twizera Polisi y’igihugu ku buryo itagomba kubireka. Murakoze

inama yanditse ku itariki ya: 21-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka