Rambura: umubyeyi yaguye mu mukoke umwana yari ahetse ahita apfa

Ejo, Zaninka Rose, wo mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu, yaguye mu mukoke maze umwana w’amezi atandatu ahita apfa.

Uru rupfu rutunguranye rwabaye ubwo umubyeyi witwa Zaninka Rose w’imyaka 28 yari avuye guhinga. Ubwo yari ageze hafi y’umukokwe yakandagiye ku muzi w’igiti aranyerera abura uko yiramira yikubita mu mukokwe umwana yari ahetse ahita apfa. Umubyeyi yahise yerekezwa mu bitaro.

Impanuka zitandukanye nk’izi zihitana abantu cyane bitewe n’ingaruka ziterwa n’isuri ndetse n’inkangu zikunze kuboneka mu duce tw’imisozi miremire cyane muri Nyabihu na Musanze.

Muri utu turere haboneka ubutaka butwarwa n’isuri ku buryo bworoshye ku misozi bityo bigaca inkangu ku misozi, bikangiza imyaka y’abaturage, bikica amatungo, bigasenya amazu n’izindi ngaruka nyinshi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka