Rambura: Umugabo yahitanywe n’igisimu
Rwanzegushira Jean Claude ukomoka mu murenge wa Muringa ahitwa Nyankukuma yahitanywe n’igisimu mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu, ubwo yajyaga gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa “colta” mu buryo butemewe.
Urupfu rw’uyu mugabo rwaramenyekanye tariki 02/04/2013 ahagana mu masaha ya saa munani z’amanywa, ubwo umugore we yazaga amugemuriye aho yacukuraga, hanyuma agasanga ikote hejuru ariko akabura umuntu.
Ubwo nibwo baje gucukura basanga ibuye ry’urutare ryamugwiriye mu gisimu yarangije no gupfa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rambura avuga ko babujije abaturage kenshi gucukura amabuye mu buryo butemewe ko ahubwo hari ababiherewe uburenganzira bafite ibyangombwa byose kandi bafite n’imyenda yabugenewe ibaranga.
Abaturage basabwa kwirinda kwishora mu bisimu nk’ibyo kuko bashobora guhuriramo n’ingaruka nyinshi zirimo no kuba bahitanwa nabyo nk’uko byagendekeye Rwanzegushira.
Uyu mugabo wahitanywe n’igisimu yari afite imyaka 32 kandi asize umugore n’abana 3.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|